Ni igikorwa cyabereye mu gace ka Complexo da Maré gatuwe n’ab’amikoro make mu Mujyi wa Rio de Janeiro muri Brésil ku itariki 7 Mata 2026.
Iyi ‘operation’ yari irimo n’abagera kuri 250 bazwi nka ‘Military Police’ ariko nubwo baba barahawe imyitozo ya gisirikare muri Brésil babarizwa muri Polisi aho bayifasha mu bikorwa bisaba ingufu nyinshi.
Ikinyamakuru CBS cyatangaje ko izo toni 48 z’urumogi ari zo nyinshi zifatiwe rimwe mu mateka ya Brésil.
Ubwo abari muri iyo ‘operation’ isanzwe yo guhiga abagizi ba nabi, ya mbwa yitwa Hulk yakoresheje ibimenyetso ibereka ko hari ikintu giteye amakenga munsi y’ikigega cy’amazi cyari cyarajugunywe.
Bahise bihutira gusaka aho hantu basanga munsi ya cya kigega harimo inzira ijya mu butaka binjiyemo basanga igana ahantu hari harunze urumogi rwinshi cyane.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi ya Brésil rishinzwe gukoresha imbwa mu bikorwa by’umutekano, Lt Col Luciano Pedro Barbosa, yavuze ko urwo rumogi rwari ruhishe neza ku buryo rutari kuboneka iyo iyo mbwa itagaragaza aho rwari ruri.
Yagize ati “Umupolisi winjiyemo yasanze hari icyumba munsi y’ubutaka cyari gihishemo urwo rumogi rwose.”
Polisi ya Brésil yashyize ku mbuga nkoranyambaga amafoto y’iyo mbwa Hulk ihagaze imbere y’udupaki twinshi tw’urumogi n’izindi ntwaro zafatiwe muri icyo gikorwa cyo guhiga abagizi ba nabi.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Brésil bagaragaje ko iyo mbwa yakoze akazi gakomeye ndetse umwe muri bo atebya avuga ko ikwiye guhabwa toni 48 z’ibihembo.
Lt Col Barbosa yavuze ko uru rumogi rwari rufite agaciro k’agera hafi kuri miliyoni 10 z’amadolari ya Amerika ku isoko ry’ibiyobyabwenge, bityo gufatwa kwarwo ari igihombo gikomeye ku mutwe w’abagizi ba nabi wari wararuhishe.
Abakoze iyo ‘operation’ bavuze ko byasabye amasaha agera kuri atanu kugira ngo uru rumogi rukurwe aho rwari ruhishe, aho rwapakiwe mu makamyo ane.
Muri icyo gikorwa kandi habayeho kurasana hagati y’abari muri ;operation’ n’abagizi ba nabi ndetse umwe mu babarasagaho byarangiye atawe muri yombi.
Hafashwe kandi imbunda eshanu za rutura, izo mu bwoko bwa ‘pistolet’ enye ndetse n’ibinyabiziga 26 byari byaribwe birimo imodoka na moto.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!