00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brésil iri gushaka urukingo rwa Cocaine

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 6 November 2023 saa 12:30
Yasuwe :

Muri Brésil hari gukorwa urukingo rwiswe Calixcoca, rwitezweho gufasha abantu babaswe n’ikiyobyabwenge cya Cocaine kukireka.

Ni umushinga wa Kaminuza ya Minas Gerais (UFMG), wanatsindiye igihembo cy’amayero 500.000 yatanzwe n’ikigo Eurofarma gitera inkunga imishinga ifite udushya.

Urwo rukingo rufite ubushobozi bwo gukora abasirikare b’umubiri batuma cocaine itagira icyo ihugabanya ku bwonko bw’uwayinyweye ngo imugire imbata.

Urwo rukingo kandi ruzajya ruhagarika ibisa n’ibyishimo bituruka ku kunywa cocaine, rubuza iyo myakura y’ibyishimo bya cocaine kugera ku bwonko.

Bizafasha ababaswe n’icyo kiyobyabwenge kuba babasha kukivaho mu buryo bworoshye.

Umushinga nk’uyu wari waratangiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ntiwakomeza kubera kutagaragaza umusaruro ku babigeragerejweho.

Brésil ni igihugu cya kabiri ku isi mu ikoreshwa rya Cocaine nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abasaga 3000 bamaze kwiyandikisha bagaragaza ko bazitabira ubushakashatsi kuri urwo rukingo.

Byitezwe ko urukingo rushya ruri gukorwa ruzarinda abantu babaswe n'ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages