00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Brazil : Yibagishije ashaka ubwiza bw’ikibuno amatako arabora

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 4 March 2015 saa 05:45
Yasuwe :

Umukobwa yibagishije ikibuno kugira ngo ahatane mu marushanwa ya Miss Bum Bum, y’abafite ibibuno byiza muri Brazil, mu mwaka wa mwaka wa 2012, bituma aba igisonga cya mbere cy’uwegukanye ikamba none ubu amatako ye yangijwe n’ibisebe arabora.

Yitwa Andressa Urach afite imyaka 27 y’amavuko, amaze ukwezi kose mu bitaro bya Sao Paulo mu cyumba cy’indembe yitabwaho n’abaganga, nyuma y’uko bigaragaye ko imitsi y’imwe mu mikaya y’ukuguru kwe yari yamaze kubora kubera ko yayibagishije ashaka kwiyongeresha ibibuno.

Kuri ubu ngo afite ubwoba bw’uko ashobora gucibwa amaguru kuko imwe muri iyo mikaya yaboze abaganga bakaba barafashe icyemezo cyo kuyikuramo burundu kubera ko yajemo ubwandu.

Urubuga rwa Dailymail dukesha iyi nkuru ruvuga ko, Andressa ari umunyamideli akaba n’umunyamakuru kuri Televiziyo yo muri Brazil, kuri ubu aho arwariye mu bitaro afite icyizere cy’uko n’ubwo yazagumana ubumuga bw’amaguru batazayaca.

Andressa yagize ati: “Ndimo kubabara cyane, ariko Imana iri kumwe nanjye. Ni ikosa ryanjye. Ndashimira Imana, ubu icyo nkeneye si ukugumana ubuzima ngo mbashe gukora, n’iyo ntabasha kugira icyo nkora ariko ndi muzima. Ndifuza ko natakaza igice cy’amatako yanjye nkaba ikimuga aho kugirango mpfe.”

Mu mwaka wa 2012 ubwo yabaga igisonga cya Miss Bum Bum byatumye akundwa n’abagabo batandukanye b’ ibyamamare. Avuga ko byatumye abasha no kuryamana n’icyamamare mu gukina umupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo, akinjiza amafaranga atari macye ariko kugeza ubu akaba abyicuza.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages