Aba bantu bahagurukiye ku Cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, baca ahazwi nka Cinquantenaire Park ndetse no mu masangano y’imihanda ya Schuman mbere yo kugera mu mujyi rwagati baciye Place Sainte-Catherine- Manneken Pis na Sablon. Basoreje urugendo kuri Place Poelaert, basubira aho bahagurukiye.
Abitabira iki gikorwa cyo kunyonga amagare bambaye ubusa bavuga ko ari ubukangurambaga buzwi nka ‘Cyclonudista’ bugamije gutanga impuruza ku mihindagurikire y’ibihe. Mu Bubiligi bubaye ku nshuro ya 20.
Ababwitabira kandi baba bashyize imbere ibijyanye no kwimakaza umutekano wo mu muhanda, hagamijwe ko abantu benshi bayoboka amagare nk’uburyo bwo gukora ingendo butangiza byinshi.
Kwambara ubusa bavuga ko ari uburyo bwo kugaragaza ko abatwara amagare bafatwa nk’abanyantege nke mu ngendo zikorerwa mu mijyi, kwiyakira n’ibindi.
Abategura Cyclonudista bavuga ko ibinyabiziga bifite uruhare rwa 23% rw’imyuka ihumanya ikirere, ndetse ikaba yariyongereyeho 33,5%.
Bashimangira ko bitumvikana uburyo 59% by’Ababiligi bakoresha imodoka mu rugendo ruri munsi y’ibilometero bitanu.
Bavuga ko Umubiligi umwe muri batanu ahisemo kunyonga igare nibura iminota itanu ku munsi, impfu 210 z’imburagihe zakwirindwa, ndetse imyuka ihumanyi ikirere ibarirwa muri toni 25.000 igakumirwa ku mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!