Ushinzwe amatungo muri uyu murenge, Bimenyimana Felicule, yabwiye IGIHE ko iyi hene yabyaye ahagana saa yine.
Yagize ati “Nibyo koko saa yine mu rugo rw’umukecuru Claudine twahageze dusanga ihene yabyaye isekurume ifite imitwe ibiri, bibaho ariko ntabwo bisanzwe.”
Yakomeje avuga ko iyi hene yavutse ari nzima, ariko ko itungo rivutse rimeze rityo ridakunda kuramba. Avuga ko hari ikimasa kigeze kuvuka gutyo ariko kiza guhita gipfa.



















TANGA IGITEKEREZO