00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugarama: Umusore yafashwe akekwaho gusambanya imwe mu nka yaragiraga

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 20 July 2017 saa 06:46
Yasuwe :

Umushumba uri mu kigero cy’imyaka 27 wo mu kagari ka Pera, Umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, yafashwe akekwaho gusambanya inka.

Ubuyobozi bw’akagari ka Pera buvuga ko ibi byabaye mu masaha ya saa yine zishyira zo kuri uyu wa Kane, ababonye uyu mushumba bakaba ari bo bahamagaye nyirinka akamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Pera yabwiye IGIHE ko uyu ucyekwaho gusambanya inka yari asanzwe ari umushumba w’inka z’ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Murwa.

Ati “Nahageze mvugana n’umuyobozi w’umudugudu ambwira ko byabaye mu masaha ya mbere ya saa sita, ushinzwe umutekano ni na we nyiri iyi nka, uwasambanyije inka yari umushumb wazo, ubu ari kuri polisi ya Bugarama.”

Inkuru nk’iyi yaherukaga kumvikana muri Werurwe uyu mwaka mu Karere ka Gasabo, aho umugabo wo mu Murenge wa Jari yafatiwe mu rugo rw’umuturanyi asambanya inka ihaka.

Nyiri ugukora ibyafashwe nk’amahano na we yiyemereye ko yatangiye gusambanya amatungo akiri muto akaba atazi impamvu ibimutera.

[email protected]

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages