00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera: Ubukwe bwapfuye ku munota wa nyuma, umukobwa abibwirwa mu butumwa bugufi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 15 December 2018 saa 04:36
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo abo mu muryango w’umukobwa witwa Uwituze Gisèle bari babukereye bagiye gushyingira umukobwa wabo wagombaga gusezerana imbere y’Imana n’uwitwa Barigira Jean Claude.

Barigira na Uwituze bose batuye mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera, aho bivugwa ko bari bamaze imyaka igera kuri ine bakundana ndetse baramaze kwemeranywa kuzashyingiranwa bagasezerana kubana akaramata.

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire bivugwa ko rwatanzwe n’umukobwa, ibirori byo gusaba no gukwa byari kubera mu Mudugudu wa Cyeru mu Kagari ka Kanzenze saa yine za mugitondo, mu gihe gusezerana Imbere y’Imana no kwiyakira byari kubera muri Hilton Motel i Nyamata.

Gusa mu gihe abo ku ruhande rw’umukobwa bari barimbye biteguye umukwe n’abamuherekeje, babonye ubutumwa bugufi bubamenyesha ko ubukwe butakibaye.

Mu kiganiro gito yahaye IGIHE, Uwituze yavuze ko ababajwe n’uko umusore atigeze amubwira ibi byose ahubwo akaba yahisemo kumuhemukira ku munota wa nyuma.

Yagize ati “Twe ku giti cyacu byose byari byarakozwe n’imyiteguro kuko ibyuma n’amahema yo kubaka ibisharagati ahari kubera ubukwe byari byakozwe kugeza ubwo mu gitondo atwandikiye ubutumwa adushimira anatubwira ko ataboneka mu bukwe.”

Yakomekeje agira ati “Yakomeje kutwizeza ko ibintu bizakorwa akatubwira ko inkwano azazizana ku munsi w’ubukwe, twaragiye turitegura tugura ibishyingiranwa byose hari n’ibyo nagiye kugura muri Uganda.”

Ibyo aba bombi bapfuye cyatumye ubukwe bwabo bupfa ku munota wanyuma umukobwa avuga ko atakizi.

Barigira yemereye IGIHE koko ko yari afite ubukwe n’uyu mukobwa bari bamaze igihe bakundana, ariko ahakana amakuru y’uko iby’uko butakibaye yabimumenyesheje ku munota wa nyuma.

Yagize ati “Twabamenyesheje nimugoroba saa cyenda (kuwa Gatanu), ko ubukwe butakibaye uyu munsi, rero kuba twabamenyesheje no kuba badutegereje bakatubura ni ibintu bibiri bitandukanye. Kubw’ibyo rero urakoze.”

Abajijwe icyishe ubukwe, Barigira yavuze ko impamvu atayibwira umunyamakuru ariko bo bayimenyeshejwe kandi nta bindi byinshi ashaka gukomeza kubivugaho.

Barigira yari agiye gusezerana na Uwituze ariko asanzwe afite umugore wa mbere batandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uyu mugore ngo ashobora kuba ari we ntandaro y’ibi byose kuko no kuwa Kane aba bombi bagombaga gusezerana mu mategeko ariko Barigira abwira Uwituze, ko bitagishobotse umugore we wa mbere yabyitambitsemo.

Ntibahagaritse imyiteguro ahubwo bumvikanye ko bazakodesha Pasiteri akabasezeranya hanyuma ibyo mu mategeko bakazabikemura nyuma yo kubana.

Integuza y'uko bagiye kurushinga bari barayishyize ahagaragara
Urupapuro rw'ubutumire bwa Barigira na Uwituze
Umukobwa yari yariteguye byose, ibi ni bimwe mu bishyingiranwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages