Ubuhanuzi ni igikorwa kimenyerewe cyane mu iyobokamana aho abahanuzi bakiraga ubutumwa buturutse ku Mana binyuze mu nyandiko nk’uko byagenze kuri Mose cyangwa mu bukazanwa n’Abamarayika rimwe na rimwe bukanyura mu iyerekwa no mu kuyobora ubwenge.

N’ubwo ntacyo umuntu yaheraho yemeza ko ubuvugwa kuri Coronavirus bwaturutse ku Mana, ntibyatuma umuntu aburenza amaso cyane ko ibibukubiyemo bisa nk’aho ku rugero runaka birimo ukuri.

Ku rugero runaka birimo ukuri kuko ababivuze hari ibindi bavuze bikaba ariko nanone bukagaragaramo icyuho kuko hari ibindi bavuze ntibyaba.

IGIHE yifashishije imbuga za Internet zitandukanye n’amafilimi mbarankuru, yaguteguriye bumwe mu buhanuzi bwagarutse ku mage yari kuzibasira Isi abenshi bemeza ko ari COVID-19 yavugwaga.

Uwavuzwe cyane muri ubu buhanuzi bwa coronavirus ni Sylivia Browne,
Uyu mugore w’umunyamerika mbere y’uko yitaba Imana kuwa 20 Ugushyingo 2013 yari yaranditse igitabo yise ‘End of Days’.

Ni igitabo yanditse mu 2008 kigaruka cyane ku minsi ya nyuma izaranga Isi, ndetse anavuga ku cyorezo cyari kuyibasira abenshi bemeza ko ari Coronavirus yavugaga.

Ku rupapuro rwa 312 muri iki gitabo, harimo igika kigira kiti “ahagana mu 2020 uburwayi busa nk’umusonga buzakwirakwira umubumbe, bwibasira ibihaha n’imiyoboro ifasha mu ihumeka kandi buzananira imiti yose isanzwe izwi”

Muri iki gitabo Browne akomeza avuga ko ubu burwayi buzagenda butunguranye nk’uko bwaje ariko nyuma y’imyaka 10 bukazagaruka nyuma bukabona kugenda burundu.

Ubu burwayi bwavuzwe na Browne nibwo abenshi bavuga ko bushobora kuba ari Covid-19 izahaje Isi muri iyi minsi cyane ko yaje no mu mwaka uyu mugore yari yavuze.

Gusa iby’ubu buhanuzi bwa Browne byaje guterwa utwatsi n’itsinda ry’impuguke risanzwe rikora ubusesenguzi ku nyandiko z’ubuhanuzi n’imyemerere y’amadini ririmo Joe Nickell, Susan Gerbic, Massimo Polidoro na James Randi.

Impamvu izi mpuguke zishingiraho bahakana ubu buhanuzi ni uko Browne atigeze avuga umwaka wa 2020 nyirizina ko ahubwo yavuze ahagana mu 2020 bishoboka ko yaba yaranavugaga mu 2017, 2018, 2019, 2021, 2022 cyangwa mu 2023.

Indi mpamvu bavuga ituma batemera ubu buhanuzi ni uko Covid-19 atari umusonga n’ubwo ishobora kuwutera ko kandi atari n’indwara yananiye imiti yose.

Undi uvugwa muri ubu buhanuzi ni umunyabulugariyakazi w’impumyi Baba Vanga wavuzweho gukorana n’imbaraga zidasanzwe zamuhaga ubushobozi bwo kumenya bimwe mu bintu bizaba mu myaka iri imbere.

Mbere y’uko uyu mukecuru yitaba Imana ku wa 11 Kanama 1996 yagiye ahanura ibintu byinshi bimwe bikaba ibindi ntibibe.

Bimwe mu byo yavuze bikaba ni Tsunami yabaye mu 2004 no kuba Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika azaba ari umwirabura ufite inkomoko muri Afurika.

Uretse ibi kandi yahanuye no ku bitero byibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2001 aho yagize ati “biteye ubwoba! Biteye ubwoba! abavandimwe bo muri Amerika bazagwa nyuma yo kwibasirwa n’inyoni z’ibyuma. Ibirura bizaba bimoka mu ishyamba n’amaraso y’inzirakarengane atemba.”

N’ubwo nta hantu Baba Vanga yigeze yandika ubuhanuzi bwe, ikinyamakuru cyo mu Bwongereza Dailystar kivuga ko mbere y’uko yitaba Imana hari umugore witwa Neshka Stefanova Robeva yabwiye ati “Corona izatwibasira.”

Robeva aganira n’iki kinyamakuru yagize ati “umubyeyi Vanga yahanuye ibi ubwo namusuraga mu myaka ishize aho yagize ati ‘corona izatwibasira’ sinamenye icyo ayo magambo avuze.”

Kuba Corona mu kinyabulugariya bivuze uburinzi cyangwa kureberera, byatumye Robeva akeka ko Baba yabivuze ashaka ku mubwira ko Bulgaria izagera aho ikabaho irebererwa n’u Burusiya, gusa kuri ubu Robeva avuga ko yasobanukiwe ko icyo gihe yabwirwaga Coronavirus.

N’ubwo ubuhanuzi bwa Baba Vanga buri mu buvugwaho na benshi ntibukwiye kwemerwa 100% cyane ko hari ibindi yagiye avuga ntibibe birimo ko Barack Obama azaba perezida wa nyuma wa Amerika.

Undi uvugwaho ko yahanuye ibijyanye na Coronavirus ni Umufaransa Nostradamus wagiye avugwa mu guhanura ibindi byinshi birimo intambara zombi z’Isi, ubutegetsi bwa Hitler na Jenoside yakorewe Abayahudi.

Mu 1555 nibwo Nostradamus yagarutse ku buhanuzi abenshi bavuga ko ari ubwa Coronavirus binyuze mu gitabo yise Les Propheties.

Hejuru y’ubu buhanuzi bwose ikindi kirushaho gutera urujijo abatuye Isi bikabatera gukeka ko coronavirus yari izwi na mbere, ni filimi yasohotse mu 2011 yitwa ‘Contagion’.

Muri iyi filimi ibarwamo inkuru ya virusi yakomotse mu Bushinwa mu mujyi wa Hong Kong biturutse kuducurama twaryaga igitoki tukaza kugita hasi nyuma kikaribwa n’ingurube.

Igihe iyi ngurube yari igiye kubagwa, uwayibagaga yaje gusabwa n’umugore w’umunyamerikakazi wari uri muri iki gihugu kubera impamvu z’akazi ko bakwifotozanya.

Uku kwifotozanya byatumye uyu wabagaga ingurube akora kuri uyu mugore atakarabye maze amusiga iyi virusi.

Nyuma yo gusubira mu gihugu cye uyu mugore yaje kwitaba Imana azize indwara ijya kumera nk’ibicurane, ndetse n’umuhungu we aza kumukurikira nyuma y'amasaha make.

Nyuma y’iminsi mike nibwo muri Amerika baje kuvumbura ko uyu mugore yabazaniye icyorezo,cyendaga kubamara.

Iki cyorezo cyanduraga igihe umuntu akoze ku wacyanduye, cyangwa agakora aho yakoze uburyo bwo ku kirinda kwari ukwishyira mu kato no gukaraba intoki nk’uko bimeze kuri Covid-19.

Kuba Imiterere y’iki cyorezo, haba mu buryo cyanduraga, ibimenyetso byacyo, uko bakirindaga ndetse n’uburyo cyakwirakwiye Isi mu gihe gito kandi kigahitana umubare munini w’abantu bisa neza n’ibiranga Covid-19 biri mu bituma abantu batekereza ko hari abamenye kare ko covid-19 izibasira Isi.

Mu gitabo 'End of Days' cya Sylivia Browne harimo igika kivuga ku ndwara yari kwibasira Isi ahagana mu 2020 abenshi bemeza ko ari COVID-19
Mu gitabo 'End of Days' cya Sylivia Browne harimo igika kivuga ku ndwara yari kwibasira Isi ahagana mu 2020 abenshi bemeza ko ari COVID-19
Baba Vanga ni umwe mu bantu bagize icyo bavuga kuri Coronavirus mbere y'igihe
Baba Vanga ni umwe mu bantu bagize icyo bavuga kuri Coronavirus mbere y'igihe