Ubu buryo bwo kumenya niba uwo muri kuganira ari kukubeshya akenshi bwibanda ku kugenzura imyitwarire ya bimwe mu bice by’umubiri we ukareba uko bikora igihe muri kuganira cyangwa umubaza.
Mark Bouton, wabaye umukozi w’ikigo gishinzwe iperereza muri Amerika (FBI) mu gihe cy’imyaka 30 akaba n’uwmanditsi w’igitabo ‘how to spot lies like the FBI’avuga ko ibi bimenyetso iyo umenyeye kubivumbura bigoranye ko hari ikinyoma cyaguca mu rihumye.
Bouton aganira n’ikinyamakuru ‘Business Insider’ yavuze ko ubu buryo bwamufashije kuvumbura Timothy McVeigh wagize uruhare mu bitero byabereye muri Oklahoma mu 1995 bigahitana abantu 168, bigakomeretsa 680.
Uburyo bwo kuvumbura ko umuntu akubeshya bigira akamaro bitari ku nzego z’iperereza gusa kuko nawe nk’umuntu bishobora kukurinda byinshi igihe uvumbuye ko umuntu ari kukubeshya.
Bouton muri iki gitabo avuga ko Ibimenyetso byakwereka ko umuntu ari ku kubeshya ubasha kubivumbura igihe uzi uburyo asanzwe yitwara iyo aganira bisanzwe.
Ati “ni byiza ko ufata igihe cyo kugenzura umuntu igihe muri kugirana ibiganiro byoroheje cyangwa umubaza ibibazo bitamutera impungege kugira ngo ubashe kubona uburyo yitwara bisanzwe burimo uburyo imikaya ye yo mu maso yikwedura ikongera kwiyegeranya, mu gihe utangiye kumubaza ibibazo byimbitse ukubona uburyo yitwaraga byahindutse, ushobora kwemera udashidikanya ko ari kkuubeshya”.
Bimwe mu byo wagenzura ukamenya ko umuntu ari ku kubeshya
Gutinda gusubiza
Nubaza umuntu icyo yakoraga kuwa 13 Nyakanga 2018 azatinda gusubiza kuko ari kugerageza kwibuka ibyo yari arimo uwo munsi, ndetse rimwe na rimwe birangira nta n’igisubizo ubonye kuko atabyibuka ariko numubaza niba kuwa 13 Nyakanga 2018 yari arimo kwiba mu iduka, igihe ari umwere atajya yiba azagusubiza ‘oya’ ase nk’utunguwe. Natinda kugusubiza azaba yiba ndetse agerageza kwibuka niba kuri iyo tariki aho yibye ari mu iduka koko.
Guhisha umunwa cyangwa amaso
Umubeshyi akunda gupfuka cyangwa kwifata ku munwa, ibi ni ukubera ko muri kameremuntu aba yifuza guhishira ikinyoma, ibi ni kimwe no ku maso kuko umuntu ubeshya agerageza uburyo mudahuza amaso.
Reba amaso ye
Bouton avuga ko ibi ushobora kubikora ugamije kureba inshuro umuntu ahumbya. Mu busanzwe umuntu ahumbya inshuru 5 cyangwa 6 mu munot, ibi akabikora buri nyuma y’amasegonda 10 cyangwa 12 ariko iyo umuntu ari ku gitutu kubera ko aziko ari kubeshya ashobora guhumbya inshuro 5 cyangwa 6 mu buryo bwihuta.
Bouton avuga ko ababeshyi bamaze kumenya ko iki ari ikimenyetso abantu benshi bakoresha babagenzura hari igihe bahitamo kukureba cyane badahumbya ariko nabyo bakabikora mu buryo budasanzwe.
Genzura icyerekezo arebamo
Bouton avuga ko ubu buryo nabwo bushobora kugufasha kumenya ko umuntu akubeshya
Ati “Iyo ubajije umuntu ukoresha akaboko k’iburyo ikibazo ku kintu ashobora kuba yarabonye, igihe arebye hejuru n’ibumoso aba ari kugerageza kwibuka ibyabaye koko ariko igihe arebye hejuru n’iburyo abari kugerageza kuguhimbira igisubizo”. Abakoresha ukuboko kw’ibumoso bazakora ikinyuranyo cy’ibyo.
Bouton yongeraho ko hari n’abantu bareba imbere mu buryo bugororotse igihe bari kwibuka ibyabaye.
Ita kubyo uri kumubaza
Bouton avuga ko igihe uzabaza umuntu ibyo yumvise, amaso ye azareba aganisha ku gutwi kwe kw’ibumoso agerageza kwibuka ibyo yumvise ariko igihe amaso ye azareba yerekeza ku gutwi kw’ibumoso azaba agiye kubeshya.
Genzura niba ari kubira icyunzwe
Igihe uri kubaza umuntu ku bintu bikomeye iyo akubeshya ashobora kuzana icyunzwe ku gahanga, ku matama, cyangwa mu irugu ndetse ukabona rimwe na rimwe ari kunyuzamo akagihanagura.
Genzura uburyo bazunguza umutwe
Mu busanzwe iyo umuntu ibyo ari kuvuga ari ukuri azunguza umutwe we gake usa n’uva hasi ararama, ariko igihe ari kubeshya umutwe we awunyeganyeza uva iburyo ujya ibumoso nk’uhakana, ibi biterwa n’uko umubiri we ubwe uba utemeranya n’ibyo avuga.



















TANGA IGITEKEREZO