Icyemezo cyo kureka inzoga kiragorana mu minsi ya mbere gusa uko ugenda umenyera urushaho kubona inyungu bikuzanira ku giti cyawe n’igihugu muri rusange.
Mu cyumweru gishize Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’igihugu yavuze ko buri mwaka abantu basaga 500 baburira ubuzima mu mpanuka zo mu muhanda naho abarenga 3000 bagakomereka bikomeye. Ntibihagaririra aho kuko ingaruka zigera no ku bigo by’ubwishingizi bitanga nibura miliyari 20 Frw nk’impozamarira.
Kabera yavuze ko inyinshi muri izo mpanuka zituruka ku businzi n’abatwara imodoka banyoye ndetse anongeraho ko muri uyu mwaka hamaze gufatwa abagera 1179 batwaye imodoka basinze.
Uretse ingaruka zigira ku mutekano w’igihugu, inzoga zitera n’indwara zirimo iz’umwijima, ndetse n’izindi ndwara zifata imyakura nk’isusumira. Iyo umuntu amaze igihe kirekire anywa inzoga nyinshi bishobora no gutuma arwara kanseri, diyabete hamwe n’izindi ndwara z’umutima n’iz’igifu.
Ibi byago byose biterwa no kunywa inzoga biza byiyongera ku yandi mafuti inzoga zikoresha nk’urugomo, gutakaza umwanya, gusesagura amafaranga n’amakimbirane mu muryango.
Izi mpamvu ushobora kuba nawe ubona ko zihagije ngo uhagarike kunywa inzoga ariko ukabura imbaraga zibigushoboza kuko utabona ishusho y’ubuzima uzabaho igihe uzaba waziretse cyangwa ukaba ubona ryaba ari iherezo ry’umubano ugirana n’inshuti zawe.
Amahoro y’umubiri n’umutima, gukora akazi neza, ubukire, gukoresha umwanya wawe neza, ubuzima bwiza, Gutekereza ibi nk’inyungu ushobora kugira igihe uzaba waretse inzoga nibyo byonyine byagushoboza kuzireka.
Bwira inshuti n’umuryango icyemezo cyawe
Wigerageza guhisha inshuti zawe ko wafashe icyemezo cyo kureka inzoga kugira ngo zitaguseka, ahubwo bibabwire ubabwire n’impamvu. Ibi bizagufasha kuguma mu murongo wiyemeje nibatanagutera akanyabugabo bazirinda kuziguha kuko bazi icyo wiyemeje.
Irinde kujya ahantu hashobora gutuma uzinywa
Ni byiza ko nyuma y’igihe gito ufashe umwanzuro wo kureka inzoga ugomba kwirinda kujya mu kabari, mu bitaramo, uyu mwanya wakoreshaga ujya aha ukawusimbuza ibindi nko kureba filime, gukora siporo no gusoma ibitabo.
Irinde abo mwahuzwaga n’inzoga
Mu minsi ya mbere ufashe icyemezo cyo kureka inzoga, biragorana cyane kuko unyuzamo ukazikumbura. Kugira ngo utongera kuzisubiraho ni byiza ko ufata igihe cyo kujya kure y’inshuti mwazisangiraga kugira ngo utazashiduka nawe wongeye kuzinywa.





Ibitekerezo 0