UNFPA igaragaza ko izi mpfu ziteye inkeke bityo ko ibihugu byose bikwiye guhagurukira kwita ku buzima bw’umugore utwite cyangwa uri kubyara ku buryo bitamutera kubura ubuzima ndetse akanahabwa ubuvuzi bwose bw’ibanze na mbere yo gutwita.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko bibabaje kuba mu bihugu hakiri benshi mu bagore batwite batitabwaho bikwiye ku buryo bibaviramo urupfu kandi byakabaye bikumirwa.
Yagize ati ‘‘Mu gihe gutwita byakabaye ibihe by’umunezero no kugira icyizere ku bagore bose, biracyababaje kuba hari abagera kuri za miliyoni bibera ibihe bibi cyane ku bwo kubura kwitabwaho n’abaganga mu buryo bukwiye.’’
Iyi raporo ni impuruza ku kwita ku buzima bw’abagore n’abakobwa, mbere yo gutwita, mu gihe cyo kutwita, icyo kubyara ndetse na nyuma yaho.
Yakozwe hashingiwe ku makuru y’impfu z’abagore bapfa batwite cyangwa bagapfa babyara guhera mu 2000 kugeza mu 2020. Yagaragaje ko hapfuye abagore 287.000 mu 2020 gusa.
Gusa igaragaza ko umubare wabo ugenda ugabanuka ukurikije 309.000 bapfuye mu 2016, izi mpinduka zikaba zaragizwemo uruhare n’ibihugu bikomeje gufata ingamba zibigeza ku iterambere rirambye.
UNFPA ivuga ko ukwiyongera kw’abagore bapfa batwite cyangwa bari kubyara bikigaragara cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bigizwemo uruhare n’impamvu zitandukanye zirimo n’amakimbirane.
Nk’abagore 70% bapfuye muri ubu buryo mu 2020 ni abo mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, biganjemo abo mu bihugu icyenda byari birimo umutekano muke ushingiye ku ntambara kuko ikigero bapfuyeho cyikubye kabari karenga ugereranyije n’icyabapfuye mu bindi bihugu.
Mu byabishe harimo kuvira ku nda kenshi mu bihe bitandukanye, umuvuduko w’amaraso uri hejuru, infections zagiye zibibasira bifitanye isano no gutwita kwabo, gukuramo inda mu buryo budatekanye n’izindi ndwara babaga bafite mu gihe cyo gutwita, zirimo nk’agakoko gatera SIDA na Malaria.
Iyi raporo igaragaza ko muri abo bagore bapfuye batigeze bipimisha nibura inshuro enye muri umunani umugore utwite agomba kujya kwa muganga kwipimisha mu gihe atwite.
UNFPA kandi igaragaza ko abagore miliyoni 270 batagera ku buryo bwo kuringaniza imbyaro cyangwa ngo bagere ku buvuzi butuma bita ku buzima bwabo bw’imyororokere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!