Ni ku nshuro ya kabiri kuva Coronavirus yakwibasira Isi, Perezida Biya agaragaye yambaye agapfukamunwa.
Uyu mukambwe w’imyaka 88, yambaye agapfukamunwa ubwo yasubiraga mu gihugu cye avuye mu biruhuko mu Busuwisi. Yari kumwe n’umufasha we Chantal Biya na we wari wambaye agapfukamunwa.
BBC yatangaje ko Perezida Biya yaherukaga kwambara agapfukamunwa mu rupfu rwa mushiki we, mu Ugushyingo umwaka ushize, ari na bwo bwa mbere yari abikoze.
Kutambara agapfukamunwa kwa Biya mu ruhame ntikwavuzweho rumwe muri Cameroun, mu gihe inzego z’ubuzima zirirwa zikangurira abaturage kukambara.
Imbere ya hotel yo Busuwisi aho Biya yari amaze iminsi mu biruhuko, hashize iminsi hari abanya-Cameroun bigaragambya bamusaba gusubira mu gihugu, aho gupfusha ubusa umutungo w’igihugu.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!