00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere, abashakashatsi bagaragaje urusobe rw’imitsi ivana amakuru muri Clitoris

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 23 May 2026 saa 03:20
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere, abashakashatsi babashije kugaragaza mu buryo bwa 3D urusobe rw’imitsi iri imbere muri rugongo ijyana amakuru mu bwonko. Ubu buvumbuzi buje nyuma y’imyaka 28 hakozwe igikorwa nk’icyo ku gitsina cy’umugabo kuko byagezweho mu 1998.

Ibi bivuze ko aba bashakashatsi bakoze ikimeze nk’ikarita igaragaza neza mu buryo burambuye uko urusobe rw’iyi mitsi iteye. Babashije kuvumbura, gukurikirana no kugaragaza neza aho iyi mitsi iherereye, uko ihura n’indi, n’imiterere yayo yose imbere muri uru rugingo.

Kubera imiziro n’imyumvire mu muco myinshi, urugingo rwa rugongo rwakunze kwirengagizwa cyane muri siyansi, ku buryo rwinjiye mu bitabo bisanzwe byigisha ubuganga mu kinyejana cya 20 gusa.
Abashakashatsi bo mu Mujyi wa Amsterdam bakoresheje imirasire ireba mu mubiri [X-rays] ku ngingo zatanzwe n’abagiraneza kugira ngo bavumbure inzego eshanu zigizwe n’urusobe rw’imitsi ihambaye ijyana amakuru mu bwonko.

Bavumbuye ko umutsi munini cyane ufite ubugari bungana na milimetero 0,7.
Amashusho yo kwa muganga yafashwe ubwo hakorwaga ubushakashatsi, yerekanye ko iyi mitsi igumana umubyimba wayo kugeza ku mutwe w’uru rugingo, bikaba bivuguruza ibyakekwaga ko iyi mitsi igenda iba mito uko yegera imbere.
Aba bashakashatsi bemeje ko agahu ko hejuru gatwikira rugongo kagaragarira amaso kagize gusa 10% by’uru rugingo rwose, mu gihe imitsi yo ikomeza ikagera no mu bindi bice bikikije uru rugingo.

Ubu buvumbuzi bwitezweho gutanga umucyo ku bibazo byinshi bikomeza byibazwa.

Kugeza ubu, abagore bagera kuri 22% babagwa kugira ngo basubiranywe nyuma yo gukorerwa umugenzo wo gukata ibice by’imyanya y’ibanga [genital mutilation], bahura n’ikibazo cyo kugabanyuka kw’inshuro cyangwa ubushobozi bwo kugera ku byishimo bya nyuma mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Bivuze ko iyi shusho nshya ishobora kwifashishwa n’abaganga mu kubaga abagore, bigakorwa mu bwitonzi n’ubushishozi. Bizanateza imbere cyane uburyo bwo kuvura kanseri no kubaga abantu bahindura ibitsina byabo, bifashe gusigasira ibyishimo n’ubuzima bwiza muri rusange ku barwayi benshi.

Kera kabaye abashakashatsi bagaragaje urusobe rw'imitsi ivana amakuru mu myanya y’ibanga y’abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages