Ni cyamunara yabaye ku wa 10 Nyakanga 2025 i Paris mu Bufaransa. Yakozwe n’inzu izwiho gukora imideli ya Sotheby ifite icyicaro gikuru i New York muri Amerika n’amashami mu bindi bihugu.
Ni yo ya mbere ku Isi igurishijwe akayabo mu cya munara. Ni na yo ya mbere mu zo mu bwoko bwa Barkins yakozwe.
Iyi sakoshi yakozwe n’uruganda rwa Hermes rwo mu Bufaransa rukora ibikoresho birimo inkweto, imikandara, ibitambaro byo kwitera mu ijosi, imibavu, n’ibindi bitandukanye bikoze mu mabuye y’agaciro, impu n’ibindi.
Igitekerezo cyo gukora iyi sakoshi cyaje mu 1981 ubwo Umuhanzi w’Umwongereza akaba n’umukinnyi wa filimi Jane Birkin witiriwe iyi sakoshi, yahuraga na Jean-Louis Dumas nyiri Hermes. Bari bahuriye mu ndege.
Uyu mugore yari atwaye utuntu twinshi mu gatebo, yicara iruhande rw’uyu mugabo yitotomba avuga ko nta sakoshi nziza nini zorohereza abagore mu rugendo zibaho.
Nibwo Dumas yamusabye kumukorera isakoshi nziza izajya imufasha mu ngendo ze, cyane ko yari umuhanzi n’umukinnyi wa filimi icyo gihe.
Mu 1984 ni bwo Dumas yamuhaye iyo sakoshi ndetse ayitirira uyu mugore.
Kuva icyo gihe izi sakoshi zatangiye kugurwa n’abagore ku bwinshi ndetse agaciro kazo karazamuka cyane.
Muri za 2000 izi sakoshi zatangiye gufatwa nk’ikirango cy’ubukire ndetse ibyamamare bitangira kuziyoboka, ibyatijwe umurindi n’imbuga nkoranyambaga.
Iyi sakoshi byarangiye itangiye kuba inzozi za buri mukobwa ku buryo no kugeza uyu munsi umukobwa uyifite aba yumva hari icyo yagezeho mu buzima kubera ubwiza bwazo ndetse n’agaciro zifite.
Nubwo izi sakoshi zigezweho ndetse ziharawe ariko kuzibona ni bimwe mu bintu bigoye cyane.
Ntizicuruzwa mu maduka y’uru ruganda nk’ibindi bikoresho rukora, ahubwo zihabwa umukiliya w’imena waguze ibikoresho byinshi by’uru ruganda.
Ushobora kumara umwaka uhaha ibikoresho bya Hermes ariko utarajya ku rutonde rw’abagomba kuba bahabwa amahirwe yo kuyibona.
Ni zimwe mu isakoshi zihenze ku Isi kuko ibiciro byazo bihera ku bihumbi 10$ kugeza kuri miliyoni 2$.
Ibiciro bigenwa n’uruhu ikozemo nk’urw’ingona, amabuye y’agaciro nka zahabu, diamant n’ibindi biyitatse, ingano yayo, n’ibindi bintu byinshi.
Ibi bituma abenshi bazitunze baba batunze izo aba bakiliya b’imena bagurishije ku maduka runaka, abandi bakagura iziganwe n’izindi nganda zitari Hermes.
Igitangaje izi na zo ibiciro byazo si ibyigonderwa na buri wese kuko izaguzwe mu buryo bwa caguwa (second hand) zihera ku bihumbi 8$ kugeza ku bihumbi 500$, mu gihe iziganwe zihera ku 1000$ kugera ku bihumbi 10$.
Agaciro k’izi sakoshi kanagendana n’uburyo zikorwamo. Uruganda rwa Hermes rusobanura ko izi sakoshi zitwara umwanya munini uri hagati y’amasaha 18 na na 48 ku isakoshi imwe kuko zikoreshwa intoki.
Imibare igaragaza ko kugeza ubu amasakoshi y’uru ruganda ya Birkin yasohotse ari ibihumbi 200 gusa ku Isi, yahawe abakiliya b’imena bahahira ku maduka 300 uru ruganda rufite mu bihugu birenga 40.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!