Aka gasimba ubusanzwe kitwa mealworm mu Cyongereza, kameze nka Nkongwa iba mu bigori byo mu Rwanda bivugwa ko iyo ukariye uba wumva kameze nk’ubunyobwa, kazajya kabanza kumishwe kabone kuribwa. Nyuma yo kukumisha gashobora gukorwamo ifu izajya ikoreshwa mu biryo, mu gukora imigati, ibisuguti n’ibindi.
Gafite intungamubiri zirimo poroteyine n’ amavuta. Gusa ntabwo ari buri wese ugirwa inama yo kurya kariya gasimba, cyangwa ibyakoreshejwemo ifu yako, kuko gashobora gutera kuzinukwa (allergie) umuntu usanzwe uzigira.
Icyemezo cyo gushyira ako gasimba mu muryango w’ibiribwa, cyafashwe nyuma y’igenzurwa ryakozwe n’abahanga mu bya siyansi bakora muri EFSA kubera ko iki kigo cyari cyabisabwe na Sosiyete y’u Bufaransa ikora ibijyanye n’ibiribwa biva mu dukoko yitwa Agronutris.
Ermolaos Ververis, umuhanga mu bya siyansi akaba n’ umushakashatsi muri EFSA, yavuze ko imbogamizi ya mbere bagize ari ukugenzura ibigize ako gasimba no kureba icyo kamarira umubiri, cyane ko udusimba two muri ubu bwoko tuzwiho kugira poroteyine nyishi, ishobora no kuba irengeje urugero.
EFSA bivugwa ko yatangiye kwakira ubusabe bwinshi bw’ibiribwa birimo utu dusimba.
Mu Bubiligi ho hari hasanzwe hari ibiribwa bikoreshwamo utwo dusimba mu masoko. Byitezwe ko iki cyemezo kizatuma isoko ryabyo ryaguka hirya no hino.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!