Ni indwara y’amayobera kugeza n’ubu yiswe ‘Dancing mania’ cyangwa ‘Dancing Plague of 1518’ yatwaye ubuzima bw’abantu 400 mu mezi atatu.
Ni indwara bivugwa ko yafataga buri wese uhuje amaso n’uwayanduye na we agafatwa uko, agashishikara akajya kumufasha bakabyina nta kindi kintu bakora kugeza bananiwe bagashiramo umwuka.
Aba barwayi babyinaga bidasanzwe ku buryo bo ubwabo nta bushobozi bari bafite bwo kubihagarika.
Byatangiriye he?
Ushobora kubyumva ukagira ngo ni Filime ya 'Zombie' uri kureba, gusa ibi ni ibintu byabayeho mu Bufaransa mu 1518.
Hari hagati mu kwezi kwa Nyakanga ubwo umugore witwaga Frau Troffea wari utuye mu Mujyi wa Strasbourg (icyo gihe wari mu Bwami bw'Abaroma) yinjiye mu muhanda atangira kugenda bucece, azunguruka ananyeganyega gake gake, bigera aho atangira kuvuga indimi zitazwi atera amaboko hejuru abyina n’imbaraga nyinshi.
Uyu mugore wari ufite inkomoko mu Budage akaba yari umukozi wo mu rugo aho mu Bufaransa yakomeje kubyina wenyine hafi icyumweru cyose.
Bidatinze abandi baturage bagera kuri 13 bahuje amaso na we bavuye mu byabo batangira kubyinana mu mbyino n’urusaku byihariye.
Bivugwa ko buri wese wabonaga abo babyina na we yagiraga ibyishimo bidasanzwe akabiyungaho akabyina ubudahagarara.
Umubare wabo wakomeje kwaguka umujyi wose bamwe bari barakomeretse ibirenge bavirirana ariko ukabona ntawe ubyitayeho cyangwa afite ububabare.
Ubwo umubare wabo wari ugeze kuri 600 Ubuyobozi bw’Umujyi wa Strasbourg bwagize ngo ni uburwayi bwo mu mutwe bwadutse muri uwo mujyi busaba abaturage bose kujya bifungirana mu nzu zabo igihe bumvise abo bantu babyina.
Byari ibihe by’impeshyi nta kintu baryaga cyangwa ngo banywe akazi kabo kari ukubyina gusa.
Abanyamuziki n’ababyinnyi bahawe akazi ko gushaka umuti w’ubu burwayi
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Strasbourg nta kindi gisobanuro bwari buzi kuri ubu burwayi budasanzwe, bwakoranyije abahanga mu buvuzi bategekwa kubushakira umuti ariko byarabayobeye bavuga ko aba bantu bahumanyijwe n’imyuka yo mu kirere.
Ikindi bagaragaje ni uko ubu burwayi bwabo bushobora kuba bwaraturutse ku muvuduko udasanzwe w’amaraso watewe n’ubushyuhe bwinshi bwariho muri icyo gihe.
Aba baganga basabye ko hazanwa abacuranzi n’ababyinnyi b’umwuga bakaza gucurangira hafi y'abo bantu ariko batarebana kuko uwo bahuzaga amaso wese yahitaga amera nka bo.
Hashatswe abasore b’ibigango bitwaje imigozi bagendaga bazirika abarwayi bamwe na bamwe bakabajyana mu nsengero ngo basengerwe.
Aba baganga bafashe uyu mwanzuro bibwira ko bizagabanya imbaraga abo barwayi bakoresha babyina kugeza bahagaritse kubyina.
Ibi ntacyo byatanze ahubwo umubare wabo wakomezaga kwiyongera umunsi ku munsi.
Bamwe batangiye gutekereza ko uyu waba ari umuvumo waje kuri aba bantu kubera ibyaha byabo n’ibyakorerwaga muri uwo mujyi.
Icyo gihe indaya, utubari n’ibindi bikorwa bitari ibya gikirisitu byamaganiwe kure bamwe batabwa muri yombi abandi birukanwa mu Mujyi wa Strasbourg.
Hanashyizweho ibihano ku muntu wese bazumva acuranga cyangwa abyina uretse mu bukwe gusa.
Abantu bashakaga gusengera aba barwayi bategekwaga kujya mu rusengero rwa Mutagatifu Vito, bambaye inkweto zitukura zanyujijwe mu mazi yera kandi basize amarangi ku musaraba hejuru no hasi.
Bagombaga kandi gufata imisaraba mito mu ntoki n'imibavu bavuga amagambo amwe n'amwe y'Ikilatini asaba Mutagatifu Vitus gutanga imbabazi, agakiza iki cyorezo.
Nyuma y’ibyumweru bike iki cyorezo cyabaye nk’igihagaze, nyuma y’amezi atatu cyari kimaze guhitana abantu 400 bishwe n’umunaniro ukabije, guhagarara k'umutima dore ko bakoreshaga imbaraga nyinshi kandi batarya batanywa.
Si ubwa mbere iki cyorezo cyari cyibasiye u Burayi dore mu Mujyi wa Kölbigk mu Budage cyafashe abantu mu 1021. Hari ku mugoroba wa Noheli ubwo abantu 18 bateje akavuyo muri kiliziya babyina ku buryo padiri atabashaga gusoma misa.
Uyu mupadiri ngo yavumye abantu kubyina ubudahagarara nk'igihano.
Aba bantu 18 babyinnye umunsi wose kugeza kuri Noheli ubwo basabiwe imbabazi babona guhagarara barasinzira bikomeye kugeza bamwe badakangutse barapfa.
Mu Kinyejana cya 15 i Apulia mu Butaliyani, umugore yarumwe n'agasimba kazwi nka tarantula, ubumara bwayo bumuhatira kubyina ubudahagara.
Inzira imwe rukumbi yo gukiza uburibwe kwari kugira ubwoko bwiza bw’umuziki utuje wemejwe n’intiti nka Athanasius Kircher.
Iyi ndwara yabaye amayobera itarabonerwa umuti cyangwa urukingo yakomeje kugaragara ahantu hatandukanye kugeza mu kinyejana cya 17.
Inyandiko za kera zigaragaza iki cyorezo nk’umuvumo w’abantu bamwe na bamwe ku buryo hitabazwaga abanyamasengesho mu gusengera abantu cyugarije.
Kugeza ubu nta mpamvu iremezwa itera ubu burwayi bw’amayobera bwagarutsweho mu gitabo cyiswe ‘The Dance Tree’ cya Kiran Millwood Hargrave.
Ni indwara y’amayobera nk’uko wumvise amateka y’icyorezo cyo guseka cyibasiye Tanganyika muri Mutarama 1962.






Ibitekerezo 0