00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byenda gusetsa:‘Umva igikoma, cyihorere nzakinywa ejo’

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 7 January 2019 saa 01:30
Yasuwe :

1. Umusazi yagiye kwa muganga yiruka, agezeyo ati “mfite ikibazo cyane rwose karoti yameze mu gutwi kw’ ibumoso. Muganga ati “ icyo ni igitangaza.” Undi ati “ ni igitangaza rwose kuko nari narateye ikigori”.

2. Umukozi wakoraga mu kigo cy’abapadiri akaba yari afite ingeso yo kwiba divayi, yagiye kwicuza ibyaha ibi bita gusaba penetensiya. Umupadiri wagombaga kumuca icyiru na we yari afite ingeso yo guca inyuma uyu mugabo.

Mu gihe uyu mugabo yari mu ntebe ya penetensiya, amaze kurondora ibyaha nk’uko yabikoze, Padiri aramubaza ati “ni ko mwana wa, ni nde unywera divayi ?” Na we amusubirishamo ati “ugize ngo iki Padi ?” Padiri asubiramo ikibazo nuko nyamugabo akomeza kwirengagiza asa n’utumva ibyo abazwa.

Kera kabaye aratura abwira Padiri ati “erega, Padiri, uri hano ntiyumva !” Ni ko gusaba Padiri ko bagurana imyanya maze na we ubwe akabyisuzumira. Wa mugabo yicara mu mwanya wa Padiri, Padiri na we yicara imbere y’intebe ya penetensiya. Umugabo wari wahamijwe icyaha cyo kwiba divayi abaza Padiri ati “ni ko Padi, ni nde unca inyuma ?” Padiri na we amusubirishamo nk’utumvise. Aho bigeze aravuga ati “koko uri hano ntiyumva !”

3. Umugabo Ngoga yatashye yasinze, yigira mu buriri. Ibisambo biza kumwiba umugore atangira kumukangura ati “umva igikoma.” Undi ati “cyihorere nzakinywa ejo !”

4. Umusazi umwe yabonye undi yandika ibaruwa aramubaza ati “ese uri kwandikira nde? Undi ati “ndi kwiyandikira.” Aramubaza ati “uri kwibwira iki? Aramusubiza ati “simbizi kuko itarangeraho”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages