Uko buri cyiciro cy’igisirikare cyahirimbaniraga gutera intambwe mu kwerekana udushya ni nako hagendaga hahangwa udushya dutandukanye, aho mu basirikare barwanira ku butaka bungutse kurwanisha ibifaru, byaba ibikoresha amapine cyangwa iminyururu ndetse na za kajugujugu zo gutera inkunga abarwanira ku butaka, mu buvuzi no kubagemurira ibikoresho.
Tugarutse ku byo mu ntambara zo mu mazi [Navy Forces ], iterambere ryo muri iki gice ntirikunze kugaragarira benshi, ahanini kubera ko ibikorwaremezo byifashishwamo biba biri kure y’aho abantu bareba kandi hatanirengagijwe ko ibikorwa bya gisirikare n’ubusanzwe bibera mu mabanga akomeye.
Amatsinda atatu agaragara mu gice cy’amato akoreshwa mu ntambara zo mu mazi
Igice cya mbere kigizwe n’ubwato buto cyane, bukoreshwa mu marondo ndetse no kugenzura inkombe z’ibiyaga, inzuzi n’inyanja ariko bidakenera kwinjira kure imbere mu mazi magari.
Ubu bwato buto nabwo buba bushobora kuzirikwaho imbunda z’amoko atandukanye, bukaba bwakoreshwa mu guhangana n’umwanzi.
Igice cya kabiri kirimo ubwato bunini bwikorera kandi bugahagurukiraho indege ndetse zikanagwaho, zaba iza kajugujugu cyangwa izisanzwe z’intambara. Ni ubwato buba bufite n’ubushobozi bwo kurasirwaho ibisasu biremereye ndetse hari n’ubufite ubushobozi bwo kurasa no kwikingira ibisasu bya kirimbuzi.
Ubundi bwato bukaze ni ubwo mu bwoko bwa gatatu, buzwi nka Submarines bugenda munsi y’amazi.
Bumwe mu bwato bw’intambara bukomeye ku Isi
1. Nimitz Class: Nimitz ni ubwato bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bubarwa nk’ubushobora kuba ari bwo bwikorera indege bufite ikoranabuhanga rihambaye ku isi. Ni ubwato bufite metero 331 z’uburebure, metero 40 z’ubugari na metero 14 z’ubuhagarike.

Bufite ubushobozi bwo kwikorera toni ibihumbi bisaga 90 ku muvuduko wa kilometero 64 ku isaha. Nimitz kuri ubu iri gusanwa no kuvugururwa yongerwamo ubushobozi bwo kurasa ibisasu bya kirimbuzi. Ubu bwato bwubatswe mu 1968 butangira imirimo yabwo mu 1972.
2. Porte Avion Charles De Gaulles: Ni ubwato kabuhariwe mu gutera ibisasu bya kirimbuzi bwa Leta y’u Bufaransa. Bugwaho kandi bukanahagurukiraho indege z’intambara ziri hagati ya 35 na 40.

Ubu bwato nabwo bukoranywe ubuhanga bwo gukora imirimo itandukanye y’intambara irimo kurasirwaho intwaro zikomeye, kwikorera indege ndetse no kwikingira ibisasu biburashweho. Ibi bukaba bubikesha za ‘radars’ zikomeye zibasha kumenya ko hari igisasu kibwerekejeho kikiri kure cyane, nabwo bukohereza ibindi bisasu byo kugisandariza mu kirere kikiri kure.
3. Kuznetsov Class: Ni ubwato bw’Abarusiya bwikorera indege kandi nabwo bufite ubushobozi bwo kurasa ibisasu bya kirimbuzi. Nabwo bushobora kurwana no kwirindira umutekano w’ibindi bisasu byaburaswaho n’umwanzi.

Bufite ubushobozi bwo kwikorera toni 67,000 bukaba bwaratangiye gukora mu 1995.
4. INS Viraat: Ubu ni ubwato bw’Abahinde bukomeye kandi bufite ubushobozi bwo kugwaho indege 21. Ubu bwato buri mu bituma igisirikare cy’u Buhinde kibarirwa mu bikomeye ku isi.
Ubu bwato bushobora kwikorera toni ibihumbi 28.

Ubwato buhambaye bugendera munsi y’amazi
1. The Typhoon Class : Ni ubwato bw’u Burusiya bugezwego kandi bugendera munsi y’amazi. Ubu bwato bivugwa ko ari bwo bunini bugendera munsi y’amazi ku Isi.

2. Ohio class : Ni ubwato bwubatswe n’igisirikare cya Amerika ahagana mu mwaka wa 1970, bufite ubushobozi bwo kurasa za misile zambukiranya imipaka ku rwego rugera kuri kilometero 12,000.

Ubu Nibwo bwato bugendera hasi y’amazi butinyitse ku Isi . Muri iki gihe, Amerika irateganya kuzubaka ubundi bukaze buzitwa Columbia buzasimbura ubwa Ohio, icyo gikorwa kizatangira mu 2021, bukazuzura mu 2031.
3. Vanguard Class: Ni ubwato bugendera mu mazi bukomeye kandi butangaje bw’Abongereza. Bushobora gutwara ibisasu bya kirimbuzi bisaga 100.
Gusa nk’uko Amerika ibiteganya, na Leta y’u Bwongereza yateganyije kubaka ubundi bwato busimbura ubu buzuzura mu 2028.

4. Le Triomphant Class: Ni ubwato bukomeye bwa Leta y’u Bufaransa bufite ubushobozi bwo kurasa za misile zambukiranya imipaka ku ntera ya kilometero 8000.





Ibitekerezo 0