Abahanga mu mateka bavuga ko idini ry’Abahindu ari ryo rikuze ku Isi kuko rimaze imyaka irenga ibihumbi bine ribayeho, iri dini ntirifite ibigwi gusa mu myaka rifite ahubwo ni n’irya gatatu ku Isi mu kugira abayoboke benshi nyuma ya Kiliziya Gatolika na Islam, aho rifite abagera kuri miliyoni 900.

Umubare munini w’Abayoboke b’iri dini uri mu gihugu cy’u Buhinde ari naho rikomoka, muri Nepal, Bangladesh, Indonesia na Pakistan.

Ni idini ryanyuzemo abantu bakomeye ku Isi barimo Mahatma Gandhi ndetse na Minisitiri w’intebe w’Buhinde w’uyu munsi Narendra Modi niryo asengeramo.

Imyemerere y’iri dini ivuga ko iyo ikiremwa muntu gipfuye roho yimukira mu kindi kiremwa ibi bikaba byabaho ako kanya nyuma yo gupfa cyangwa bikazabaho nyuma y’igihe runaka.

Abahindu bemera ko ibikorwa umuntu akora abigambiriye ‘Karma’ byaba ibyiza cyangwa ibibi ari byo bigena kamere roho izongera kuvukiramo, aha abayoboke b’iri dini bavuga ko umubiri w’umuntu ushobora gupfa ariko roho ye ikazazukira mu nyamaswa, ibi bikabaho iyo roho yanze kwiga gukora ibyo Imana ‘Brahman’ ishaka ikiri mu mubiri w’umuntu.

Ibi bisobanurwa neza n’Igitabo cya kera gikubiyemo inyigisho z’abahindu kizwi nka ‘Bhagavad Gita’ aho kigira kiti “nk’uko umuntu akuramo imyenda ishaje akambara imishya, na roho iva mu mibiri ishaje ikinjira mu mishya” (Bhagavad Gita 2:22)

Ibyanditswe byera by’Abahindu ‘Maitri Upanishad’ bivuga ko roho ishobora kuva muri uru rugendo rwo gupfa, izuka iyo yabashije gukurikiza amahame ari muri ibi byanditswe byera.

“nk’uko amazi yunga ubumwe n’amazi, umuriro n’umuriro, umwuka n’umwuka, niko na roho iba yunga ubumwe na Roho ihoraho (Imana) ndetse ikaba ibonye ubwigenge bw’iteka ryose”

Mu gihe roho yabashije kugendera kuri aya mahame iva muri uru rugendo (samsara) ikunga ubumwe n’Imana ari nayo iba yaraturutseho.

Gusa ku rundi ruhande hari Abahindu batemera ko roho yunga ubumwe n’Imana ahubwo bo bakavuga ko igihe roho ivuye muri Samsara isanga Imana ariko ikaguma muri kamere muntu.

Uku kwimuka kwa roho ijya mu biremwa bitandukanye nibyo abahanga bavuga ko bituma hari igihe umuntu abona ikintu ari nk’ahantu hashyashya ariko akabona atari ubwa mbere akibonye ibizwi nka ‘déjà vu’ ngo ibi biterwa n’uko ubwonko buba bwarabitse kure amakuru y’ubuzima wabayemo mbere akagenda akiyunga na roho ku buryo niyo yongeye kuvuka iyagumana.

Gusa ibi siyansi yo ntiyemera ko ari byo bitera déjà vu ahubwo ivuga ko iterwa n’uko hari igihe umuntu abona ikintu mu buryo butuzuye bigatuma atekereza ko hari ahandi yakibonye kuko ubwonko buba butararangiza kugisesengura neza akaba ari nayo mpamvu déjà vu’ imara umwanya muto cyane.

Idini ry'Abahindu riri mu yafite ibigwi ku Isi
Idini ry'Abahindu riri mu yafite ibigwi ku Isi