00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byinshi kuri Pulsenmore, ikoranabuhanga rizafasha abagore batwite gukorera ‘échographie’ iwabo

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 9 January 2026 saa 02:07
Yasuwe :

Pulsenmore ni igikoresho cy’ikoranabuhanga kizajya gikora nka ‘échographie’ ariko igendanwa cyangwa yo mu rugo, kizajya gifasha abagore batwite kwisuzuma bari mu rugo.

Ni igikoresho cyemejwe n’Ikigo Gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa muri Amerika, FDA, kizajya gifasha abaganga gukurikirana ababyeyi batwite batarinze bajya kwa muganga.

Pulsenmore ikoreshwa binyuze mu ikoranabuhanga riyihuza na telephone, ubundi amashusho afashwe na yo akohererezwa umuganga ukurikirana uwo mubyeyi.

Umuganga wita ku babyeyi batwite mu bitaro bya Rabin Medical Center, Eran Hadar, yavuze ko ubusanzwe ababyeyi batwite icyo baba bakeneye ari kumenya ko bameze neza ndetse ko n’umwana ntakibazo afite.

Ati “Abarwayi benshi baza bashaka kumenya ko ibintu bimeze neza gusa, bafite Pulsenmore bakwikorera icyo kizamini mu rugo mu munota umwe batiriwe bakora urugendo bajya kwa muganga, gutegereza n’ibindi kuko bahita babona igisubizo ako kanya.”

Asobanura ko iki gikoresho ari igisubizo kuko umubyeyi ugikoresha asabwa kujya kwa muganga ari uko mu mashusho yohereje bigaragaye ko hari ikibazo afite, cyangwa se igihe umubyeyi akeneye kufatwa ibindi bipimo bitari ibyo kureba uko umwana ameze mu nda gusa.

Ku bagore bafite inda irengeje amezi atandatu, iki gikoresho gishobora kwerekana uko umwana ameze mu nda, uko umutima uri gutera n’ibindi.

Iki gikoresho kimaze gukoreshwa n’abarenga ibihimbi 20 ku Isi hose.

Pulsenmore ni igikoresho kizajya gifasha ababyeyi batwite kumenya uko umwana amaze mu nda batageze ku ivuriro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages