00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cameroun: Umukobwa w’imyaka 13 yabyaye atarigeze akora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 14 October 2013 saa 08:56
Yasuwe :

Mu gihugu cya Cameroun haravugwa inkuru itangaje y’umukobwa w’imyaka 13 wabyaye akiri isugi kuko atari yakora imibonano mpuzabitsina na rimwe.
Urubuga rwa afrik53 dukesha iyi nkuru ruvuga ko umukobwa wo mu gihugu cya Cameroun w’imyaka 13 witwa Patricia, wiga mu ishuri riri mu mujyi wa Douala (Lycée de Douala), yatangarije ababyeyi be ko atwite, kandi ko atigeze akora imibonano mpuzabitsina.
Ababyeyi be bihutiye kumujyana kwa muganga, nyuma yo gukorerwa ibizami bitandukanye, bemeje ko uyu (…)

Mu gihugu cya Cameroun haravugwa inkuru itangaje y’umukobwa w’imyaka 13 wabyaye akiri isugi kuko atari yakora imibonano mpuzabitsina na rimwe.

Urubuga rwa afrik53 dukesha iyi nkuru ruvuga ko umukobwa wo mu gihugu cya Cameroun w’imyaka 13 witwa Patricia, wiga mu ishuri riri mu mujyi wa Douala (Lycée de Douala), yatangarije ababyeyi be ko atwite, kandi ko atigeze akora imibonano mpuzabitsina.

Ababyeyi be bihutiye kumujyana kwa muganga, nyuma yo gukorerwa ibizami bitandukanye, bemeje ko uyu mukobwa atigeze akora imibonano mpuzabitsina, kuko akiri isugi.

Uko byagenze kugirango uyu mukobwa asame

Nyuma y’aho ibizamini byo kwa muganga bigaragarije Patricia atigeze akora imibonano mpuzabitsina, ababyeyi be bakoze iperereza, basanga uyu mukobwa yarihanaguje isume (essuie mains/towel) ya mukuru we, mu gihe yari amaze gukora imibonano mpuzabitsina n’umuhungu w’inshuti ye.

Abaganga bakaba bemeje ko amasohoro ashobora kubaho mu gihe kingana n’amasaha 72, yahura n’intanga ngore hakabaho gusama igihe umugore cyangwa umukobwa ari mu gihe cy’uburumbuke, ari nabyo byabaye kuri Patricia.

Mu rwego rwo kwirinda ko uyu mukobwa yatakaza ubusugi bwe, abaganga bakaba barafashe icyemezo cyo kumubyaza bamubaze.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages