Aba bombi bashyizwe mu gitabo cy’abanyaduhigo nyuma gutsinda Irushanwa "Habanero Pepper Kiss" ryabereye i Ontario muri Canada.
Iyi couple ikomoka mu Bwongereza yabanje kurya urusenda hanyuma bategereza amasegonda 30 babona guhuza iminwa nk’uko amategeko ya Guinness des Records abigenga.
Mike na Jamie Jack bahuje iminwa bamarana iminota 15 n’amasegonda atandatu bahita bashyiraho agahigo kabo bwite muri Guinness des Records.
Igitangaje ni uko aba bombi muri uyu mwaka bizihiza imyaka 15 bamaze bashyingiranywe, bahisemo iyi minota mu kwizihiza iki gihe bamaranye.
Mike Jack yari asanzwe afite uduhigo dutandukanye tujyanye no kurya urusenda nka Carolina Reapers na Ghost peppers.
Umugore we ni ubwa mbere yari akinnye amarushanwa nk’aya gusa yahishuye ko yamaze ukwezi kose yitoza kurya urusenda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!