Aba bombi bashyizwe mu gitabo cy’abanyaduhigo nyuma gutsinda Irushanwa "Habanero Pepper Kiss" ryabereye i Ontario muri Canada.

Iyi couple ikomoka mu Bwongereza yabanje kurya urusenda hanyuma bategereza amasegonda 30 babona guhuza iminwa nk’uko amategeko ya Guinness des Records abigenga.

Mike na Jamie Jack bahuje iminwa bamarana iminota 15 n’amasegonda atandatu bahita bashyiraho agahigo kabo bwite muri Guinness des Records.

Igitangaje ni uko aba bombi muri uyu mwaka bizihiza imyaka 15 bamaze bashyingiranywe, bahisemo iyi minota mu kwizihiza iki gihe bamaranye.

Mike Jack yari asanzwe afite uduhigo dutandukanye tujyanye no kurya urusenda nka Carolina Reapers na Ghost peppers.

Umugore we ni ubwa mbere yari akinnye amarushanwa nk'aya gusa yahishuye ko yamaze ukwezi kose yitoza kurya urusenda.

Mike na Jamie bamaze iminota 15 n'amasegonda atandatu basomana nyuma yo kurya urusenda "Habanero Pepper"
Mike na Jamie bamaze iminota 15 n'amasegonda atandatu basomana nyuma yo kurya urusenda "Habanero Pepper"
Mike na Jamie bamaze imyaka 15 bashyingiranywe
Mike na Jamie bamaze imyaka 15 bashyingiranywe