00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada: Bahisemo kwiturira hejuru y’amazi bishakira umutuzo

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 16 April 2015 saa 11:25
Yasuwe :

Umugabo n’umugore bakomoka muri Canada basize ibyo bari batunze byose bajya gutura ku Kirwa gitembera (ile flottante) kugira ngo babone amafu ahagije.

Ikinyamakuru 7sur7 cyatangaje ko uwo muryango wafashe icyo cyemezo nyuma yo kurambirwa ubuzima bwo gutura mu mujyi bukundwa na benshi, bakaba baratangiye kuhaba guhera mu 1992.

Wayne Adams na Catherine King bahisemo gutera umugongo ubuzima bwo mu mujyi bajya kuba ku kirwa cya Freedom Cove bishatse kuvuga agace ku bwisanzure, ngo ntibari barigeze batekereza ko bazabaho muri ubwo buzima ngo ariko bafashe icyo cyemezo kuko ubuzima bwo gutura mu mujyi bwari bubarambiye.

Kuri icyo kirwa bahakorera ubuhinzi bw'imboga n'imbuto

Inzu zabo zikozwe mu mbaho zireremba hejuru y’amazi. Uwo muryango ukora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto mu minsi yose igize umwaka uko ari 365 ndetse n’ubugeni. Bakoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba n’amashanyarazi asanzwe.

Ngo ikibazo cy’ingutu uwo muryango ufite kuva watura aho, ngo ni imbeba zangiza imbaho zubatse inzu yabo, aho usanga imbeba imwe ifite ibiro 14.

Bakoze ikirwa kireremba hejuru y'amazi ni ho batuye
Inyubako za bo ziteye zitya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages