Ubushakashatsi bwakorewe muri Canada hagati ya 2015 na 2022, bukaba bwarasohotse mu kinyamakuru JAMA Internal Medicine, bugaragaza ko abageze mu zabukuru bagana ibitaro bafite ibibazo by’ingaruka z’urumogi bakomeje kwiyongera.
Mu gihe ubushakashatsi bwakorwaga, nibura ibitaro bwakoreweho byakiriye abasaza n’abakecuru 2,322 bazanywe mu byumba byagenewe indembe, kubera ingaruka z’urumogi. Abo benshi bari bafite imyaka iri hejuru ya 69.
Ugereranyije na mbere urumogi rutaremezwa muri Canada, abashakashatsi bagaragaje ku mubare w’abageze mu zabukuru bagerwaho n’ingaruka z’urumogi bikubye kabiri.
Mu 2018 nibwo Canada yashyizeho amategeko yemera ko urumogi rwakoreshwa rukanacuruzwa nk’ibicuruzwa bisanzwe, nubwo hari amabwiriza yihariye y’uburyo bikorwamo.
Kuva ubwo inganda zikora ibiribwa n’ibindi abantu barya byakorewe mu nganda, zatangiye kujya zivangamo hamwe na hamwe urumogi mu rwego rwo kurushaho kongerera agaciro ibyo bakora.
Dr. Nathan Stall uri mu bakoze ubushakashatsi, yavuze ko nubwo ubusanzwe ikigero cy’urumogi rushyirwa muri ibyo biribwa kidakanganye, abageze mu zabukuru akenshi babirya batazi ko imibiri yabo idafite mbaraga zihagije zo guhangana n’ubukana bw’urumogi.
Stall kandi yavuze ko hari ikintu abantu bibeshyaho, bakumva ko abageze mu zabukuru batatinyuka kujya kugura urumogi rwo kunywa, ibyo bigatuma ntawe ubakurikiranira hafi cyangwa ngo abibabuze bitewe n’ingaruka bibagiraho.
Urumogi iyo rumaze kuba rwinshi mu mubiri w’umuntu, Stall avuga ko rutuma ananirwa gutandukanya ibintu, kubona ibintu bidahari, guhangayika, gutera cyane k’umutima, kuribwa mu gituza, uruka n’ibindi.
Ubushakashatsi bugaragaza ko hakwiriye gushyirwaho amabwiriza akomeye y’uburyo urumogi rucuruzwa, abarugura nabo bagasobanurirwa ingaruka bishobora kubagiraho cyane cyane abageze mu zabukuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!