Chris Brown yasomye uyu mugore mu ruherekane rwíbitaramo bye yise "Under The Influence Tour".
Iyi nkundura yatangiye ubwo umugore witwa Tanisha Coetzee yajyaga ku rubyiniro, maze Chris Brown akamubyinisha mu ndirimbo ye yise "Take You Down" bikarangira basomanye.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bongeye kugaragaza ko ibyakozwe na Chris Brown n’uyu mugore ari ukurenga umupaka bikaba amahano yo gucana inyuma, mu gihe abandi bagaragaza ko ari ibintu bisanzwe nk’urukundo rw’umuhanzi n’umufana we.
Ni amashusho akomeje gusakazwa ku mbuga zitandukanye bigaragara ko basomanye ndetse kamera yahise igaragaza imyitwarire y’umugabo w’uyu mugore dore ko na we yari ari kwihera ijisho ibyo umugore we na Chris Brown barimo.
Icyatumye iyi nkuru ikomeza gukururuka ni ukuntu umugabo w’uyu mugore yari ari mu mbaga y’abantu hakaba bagaragaye amashusho yerekana isura ye. Yatunguwe n’ukuntu yanyeganyeje umutwe mu buryo byahise bihinduka urwenya rwakwiriye hose kuri internet.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!