Uyu mugore w’imyaka 34 yari umwe mu bacamanza bari kumva urubanza rwerekeranye n’igitero cy’ibisasu byarashwe ku modoka muri Colombia.
Muri uru rubanza rwabereye kuri Zoom, Vivian Polania ntiyigeze yigora ajya kwambara. Yarukurikiranye ari mu gitanda cye yambaye utwenda tw’imbere ari nako atumura agatabi.
Umwe mu bari bakurikiranye urwo rubanza yaje kubibona, amenyesha inzego zishinzwe imyitwarire mu bacamanza. Hamaze gukorwa igenzura ryimbitse, uwo mucamanza yahawe igihano cyo guhagarikwa amezi atatu.
Si ubwa mbere uyu mugore yibazwaho kubera imyambarire ye kuko hari ubundi yigeze guhamagazwa, kubera amafoto akunze gushyira ku rubuga rwe rwa Instagram yambaye utwenda tw’imbere.
The New York Post yatangaje ko Polania yabanje kwitabira urwo rubanza yakuyeho camera ifata amashusho, hashize isaha nibwo yaje kuyisubizaho ariko mu buryo atabimenye ko iriho.
Bamaze kumurya urwara ko camera ye iriho kandi ari mu buriri, yahise yongera ayikuraho.
Uyu mugore yavuze ko atari yambaye ubusa ahubwo ababivuga bamubeshyera. Ku kuba hari amafoto yafashwe aryamye ku buriri, yavuze ko byatewe no guta umutwe ubwo bari bamaze kumubwira ko camera ye yari icanye atabizi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!