00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Coronavirus ishobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina?

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 15 June 2020 saa 11:41
Yasuwe :

Amwe mu mabwiriza y’ingenzi mu gutsinda coronavirus, ni uguhana intera no kwirinda guhurira ahantu hari abantu benshi, ibyo bijyana no kwirinda gukorakoranaho cyangwa gufata ku kintu abandi bantu bafasheho kidasukuye.

Nubwo bimeze bityo, imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu byangombwa nkenerwa mu bashakanye kandi bitoroshye kuyikora abashakanye badakoranyeho.

Ubushakashatsi bumaze gukorwa bugaragaza ko ubusanzwe mu gihe nta n’umwe mu bashakanye urwaye cyangwa wigeze kurwara coronavirus kandi akaba yubahiriza amabwiriza yo kwirinda, nta mpungenge zo kwandura coronavirus mu mibonano mpuzabitsina keretse wenda bayanduriye mu mashuka bitewe n’aho baraye.

Icyakora, ubushakashatsi buherutse gukorerwa ku bagabo 38 bakize coronavirus mu Bushinwa, bwagaragaje ko bamwe hari virusi ya corona basanze mu masohoro yabo.

Mu bakorerweho ubushakashatsi, batandatu byagaragaye ko hari coronavirus ikiri mu masohoro yabo kandi babiri muri abo byagaragayeho, byari byaramaze gutangazwa ko bakize.

Ibyo byatumye nka Leta y’u Bwongereza guhera tariki 1 Kamena itangaza ko bitemewe ko abantu bava mu rugo rwabo ngo bajye gukorera imibonano mpuzabitsina ahandi ndetse inasaba abantu kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu batari abafasha babo.

Abagabo cyane cyane bigeze kurwara cyangwa barwaye coronavirus, basabwe kwirinda imibonano mpuzabitsina cyangwa se kwibuka gukoresha agakingirizo kugira ngo hatagira ubwandu bahererekanya n’abafasha babo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Mu bindi inzobere zigiraho inama abakundana cyangwa bashakanye, ni ukwirinda gusomana kuko ari bumwe mu buryo bworoshye bwakwanduza coronavirus haba ku kuba abantu bakoranaho no kuba iyo abantu basomana umwe ashobora guhumekera ku wundi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages