Guverinoma ya Costa Rica yatangaje ko Tovar yirukanywe ako kanya nyuma yo kujya muri iyo nama yabereye muri Amerika, ivuga ko kuba yarayitabiriye byateje ikibazo gikomeye ku nyungu z’igihugu.
Iyo nama yabaye ku wa Kabiri, ikaba yarateguwe n’ubuyobozi bwa Trump mu rwego rwo kurebera hamwe ibikorwa by’umutekano n’imirwano ihuriweho n’ibihugu byo muri Amerika y’Amajyaruguru, iyo Hagati na Caraibe. Abaperezida benshi bo muri Amerika y’Amajyepfo n’Akarere ka Caraibe bitabiriye iyo nama.
Itangazo rya guverinoma ya Costa Rica ryavuze ko uburangare bwa Tovar bwateje “ingaruka zikomeye ku ngamba z’igihugu” kubera ko yabujije Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga, Jorge Fernández, kwitabira iyo nama.
Inama y’umutekano ya Shield of the Americas ni ihuriro mpuzamahanga ryibanda ku kurwanya ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha byambukiranya imipaka.
Nyuma yo kwirukanwa kwa Tovar, guverinoma ya Costa Rica yatangaje ko Minisitiri w’Ubucuruzi, Indiana Trejos, ari we wagizwe Minisitiri w’agateganyo w’Ububanyi n’Amahanga. Biteganyijwe ko azakora izi nshingano nyuma yo kugaruka mu gihugu avuye mu nama y’Umuryango w’Abibumbye.
Guverinoma ya Costa Rica yavuze ko ibikorwa by’abayobozi bagomba guhora bihuzwa n’amabwiriza n’inyungu z’igihugu, cyane cyane ku bijyanye n’imishyikirano mpuzamahanga n’ibibazo by’umutekano.






Ibitekerezo 0