00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cote d’Ivoire: Bicishije Isanduku ya Nyakwigendera uwo bakekagaho kumuroga

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 23 October 2014 saa 12:50
Yasuwe :

Abaturage bo muri Cote d’Ivoire bicishije isanduku irimo umurambo umukecuru bakekagaho kuroga nyakwigendera, bavuga ko muri uwo mugenzo buzuzaga ugushaka k’uwapfuye washakaga kwihorera.
Abari bikoreye isanduku y’uwitwa Esme wo mu rusisiro rwa Cosrou witabye Imana mu mpera za Nzeri, bavuye mu misa birukanka berekeza ku nzu y’umukecuru bakekaho ubupfumu mu rusisiro aho kujya ku irimbi,
Uwahaye amakuru Televiziyo France 24 avuga ko byasaga nk’aho isanduku irimo umurambo ari yo yabakururaga (…)

Abaturage bo muri Cote d’Ivoire bicishije isanduku irimo umurambo umukecuru bakekagaho kuroga nyakwigendera, bavuga ko muri uwo mugenzo buzuzaga ugushaka k’uwapfuye washakaga kwihorera.

Abari bikoreye isanduku y’uwitwa Esme wo mu rusisiro rwa Cosrou witabye Imana mu mpera za Nzeri, bavuye mu misa birukanka berekeza ku nzu y’umukecuru bakekaho ubupfumu mu rusisiro aho kujya ku irimbi,

Uwahaye amakuru Televiziyo France 24 avuga ko byasaga nk’aho isanduku irimo umurambo ari yo yabakururaga batabishaka.

Ati” Babiraga ibyuya, basa nk’aho babuze umwuka. Bamwe muri bo basakuzaga bati “Muhagarare! Muhagarare!” Ariko ntibashobore gushyira isanduku hasi”

Bageze ku nzu y’umuvandimwe wa nyakwigendera bayimennye inzugi n’amadirishya bakoresheje isanduku. Mu muco wabo bavuga ko ibyo byerekana ko nyir’inzu ari we mwicanyi. Bahise bamwirukaho ariko ntibagira icyo bamutwara (N’ubwo baje kumwica nyuma y’aho).

Nyuma bahise berekeza ku gasozi kari muri urwo rusisiro birukankana umukecuru uri mu myaka 60 yirukanka atabaza, bamwe mu bashungereye bashaka kumutabara ariko abari bikoreye isanduku babyanga bavuga ko n’uramutabara baramwica.

Bamutikuye isanduku inshuro nyinshi iramwica bayimurekera hejuru.Aba bari bikoreye isanduku bavuga ko bakoreshwaga n’imbaraga zidasanzwe ziyivuyemo.

Abishwe kuri uwo munsi bose bari basanzwe bashinjwa amarozi n’ubupfumu. Abantu bishimiye ku murambo w’uwo mukecuru babyina, baseka, bakanawufotora bavuga ko igihe cye cyo gupfumagura kirangiye.

Uwo muco ureze mu bihugu bya Afurika

Umwarimu w’Ubumenyamuntu (Anthropologie) muri kaminuza yitiriwe Félix Houpouët Boigny avuga ko uyu muco wo kwicisha isanduku uwo bakekaho ubwicanyi uba mu bihuga byinshi bya Afurika.

Asobanura ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa ”Iondola”, ukaba muri Burkinafaso, Niger na Ghana.

Abishe uwo mukecuru ntibararyozwa ibyo bakoze. France 24 yagerageje kubaza icyo ubuyobozi bwo muri ako karere bubivugaho ntibyayishobokera.

Reba uko byagenze mu mashusho:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages