Byagaragaye mu mashusho yashyizwe ku rugubaga rwa Instagram rw’uyu musore uzwi nka ‘Champagnepapi’, agaragaza uru runigi rwakozwe n’inzobere mu bijyane no gukora imikufi, Alex Moss.
Uru runigi rugaragaza inshuro uyu muraperi yagiye yakunze abakobwa ariko ntibigere ku rwego rwo kubana nabo.
Uyu muraperi ukomoka muri Canada aherutse kwambara uru runigi rugizwe na ‘carats’ 351.38 za diyama bingana na magarama 70.276, mu gitaramo cy’isabukuru y’umuraperi Lil Baby.
Aubrey Drake Graham ufite imyaka 36 yakunze kuvugwaho gukundana n’ibyamamare bitandukanye birimo Rihanna, Jennifer Lopez, Serena Williams n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!