00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Misiri: Umugore w’imyaka 36 apima ibiro 500

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 8 December 2016 saa 04:47
Yasuwe :

Eman Ahmed Abd El Aty, umugore w’imyaka 36 uvuka mu Misiri, afite ibiro 500, ndetse amaze imyaka 25 yibera mu nzu y’iwabo adasohoka kubera uwo mubyibuho udasanzwe.

Umuryango w’uyu mugore wemeje ibi uhamya ko umwana wabo kugeza ubu amaze kugeza ibiro 500.

Gusa kuri ubu ngo Eman Ahmed Abd El Aty agiye kujyanwa mu Buhinde mu Mujyi wa Bombay kugira ngo abonane n’inzobore y’umuganga mu byo kubaga, Dr. Muffazal Lakdawala, mu rwego rwo kumuha ubufasha.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Ambasade y’u Buhinde mu Misiri, yari yabanje kwima uyu mugore impapuro z’inzira (visa) ku mpungenge z’uko atabasha kwigenza. Gusa ibi byaje gukurwaho nyuma y’ubutumwa bwoherejwe n’uwo muganga bubwira Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Buhinde, Sushma Swaraj ko uyu mukobwa yimwe Visa na Ambasade ngo ajye kwivuriza muri iki gihugu.

Uyu muganga yamubwiye ko umuryango w’uyu mugore wagerageje kumuvuza bikanga, kandi ukaba nta bushobozi ufite bwo kumugeza mu Buhinde ngo avurwe. Ngo yagerageje kumufasha ngo agere muri icyo gihugu, ariko yimwa visa na Ambasade y’u Buhinde i Cairo.

Sushma Swaraj yahise asubiza ubwo butumva ndetse ategeka ko uwo mugore ahabwa ibyangombwa by’inzira bimuha uburenganzira bwo kujya mu Buhinde, ku buryo ubu ngo agiye kujyanwayo.

Ibi Sushma Swaraj, yabitegetse mu gihe nawe ubu ari mu bitaro, aho ategereje kubagwa impyiko.

Mu gihe bizaba byemejwe neza ko uyu mugore afite ibyo biro, ngo azaba abaye uwa mbere ufite ibiro byinshi nyuma y’umunyamerika Pauline Potter ufite ibiro 292 waciye agahigo ka Guinnness de record mu 2010.

Eman Ahmed Abd El Aty amaze imyaka 25 adasohoka mu nzu kubera umubyibuho we ukabije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages