00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese Bibiliya ivuga iki ku kwikinisha?

Yanditswe na

Bukuru J. C

Kuya 28 April 2015 saa 12:01
Yasuwe :

Abakirisitu bibaza icyo Bibiriya ivuga ku kwikinisha, mu gihe bamwe bavuga ko ubikora aba yishe Itegeko rya gatandatu muri 10 y’Imana, abandi bakavuga ko Imana ibyanga urunuka ndetse bakifashishisha imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya, ariko mu by’ukuri bibiliya ntiyigeze itomora ngo yemeze ko kwikinisha ari icyaha.

Kwikinisha ni igikorwa gikunze gukorwa na bamwe mu rubyiruko cyangwaabakuze, abagabo ndetse n’abagore. Abakora iki gikorwa bemeza ko bibagabanyiriza irari ry’imibonano mpuzabitsina.

Igisubizo cya Biliya ku kwikinisha

Urubuga rwa gotquestions dukesha iyi nkuru, ruvuga ko nta murongo n’umwe wa Bibiliya ugaragaza ko kwinisha ari icyaha cyangwa atari cyo.

Muri Bibiliya yera, mu gitabo cy’Itangiriro 38:9-10, ku bijyanye no kwikinisha handitse inkuru y’umugabo witwa Onani waryamanye n’umugore wa mukuru we, akarangiriza hanze kugirango adacikura mwene se. Icyo yakoze icyo cyari kibi mu maso y’Uwiteka, na we aramwica.

Bamwe basobanura uyu murongo bavuga ko “Kurangiriza hasi” ari icyaha. Ariko mu by’ukuri si byo Bibiliya yavuze kuri uriya murongo.

Imana yahannye Onani kubera ko yarangirije hanze, yanga inshingano zo gucikura mwene Se wari warapfuye.

Uyu murongo ntuvuga ku kwikinisha ahubwo uvuga ku kuzungura cyangwa se gucikura umuryango .

Mu Ivanjili ya Matayo 5: 27-30 haranditse ngo “N’ikiganza cyawe cy’iburyo nikikugusha, ugice ugite kure.” Uyu murongo na wo ujya wifashishwa nk’uvuga ku kwikinisha bagaragaza ko ari icyaha.

Biragaragara neza ko uyu murongo uhabanye cyane no kwikinisha, ahubwo Yesu yari afite ikindi ashaka kuvuga, ariko yigisha kwirinda ibishuko bigusha mu byaha.

Kwikinisha ni ingaruko z’ibyo umuntu ahora atekereza ku mibonano mpuzabitsina ndetse n’amafoto cyangwa amashushusho ya filimi z’urukozasoni, akaba ari ikibazo kigomba kuvurwa.

Muri Bilibiya yera hari amahame avuga ku kwikinisha, nko mu Befeso 5: 3 handitswe ngo “Ariko gusambana n’ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk’uko bikwiriye abera.”

Bibiliya yera, mu Abanyakorinto 10:31, irongera ikigisha ngo “Namwe iyo murya cyangwa iyo munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana. Niba ibyo mukora bidahesha Imana icyubahiro ntimugomba kubikora.”

Abaroma 14: 23 haranditswe ngo “Kandi igikorwa cyose kidakoranwe kwizera kiba ari icyaha.” N’aho Abakorinto ba mbere 6:19: 20 ho bakagira bati “Tugomba kandi kwibuka ko imibiri yacu ari insengero z’Imana.”

Dushingiye ku mahame ya Bililiya kwikinisha ni icyaha. Ntibihesha Imana icyubahiro, kuko ariyo nyirimibiri yacu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages