00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese ibintu twibagirwa bijya he?

Yanditswe na Berrick Munyeshyaka
Kuya 12 February 2026 saa 08:37
Yasuwe :

Imashini zitandukanye nka mudasobwa, telefone n’ibindi bigira ububiko butandukanye mu ngano nka 128 GB, 512GB na 1TB. Iyo byuzuye bigusaba gusiba kugira ngo ubone umwanya wo kubikamo andi makuru, ese ubwonko bwo bigenda bite? nabwo bwaba busiba ibintu runaka akaba ariyo mpamvu hari ibitugora kwibuka? ibyo twibagiwe byo bijya he?

Birashoboka cyane ko hari ibintu bikugora kubyibuka, ese ubwonko bwaba bwarabisibye, ubundi se bwaba bwuzura akaba ari yo mpamvu hari ibyo utibuka ? uwabugereranya n’ububiko bw’imashini byagusaba ubungana iki?

Uwashaka kugereranya ububiko bw’ubwonko bw’umuntu n’ububiko bwa mudasobwa bita disk, twasanga bitandukanye cyane. Ububiko bwa mudasobwa bugira ingano ntarengwa butarenza kandi bwakuzura bikagusaba gusiba ibintu bimwe biriho kugira ngo ibindi bibone aho bijya.

Ubwonko bwa muntu bubika amashusho y’ibyo twabonye mu masano ashingiye ku ihuzanzira hagati y’uturemangingo twitwa neurons. Ubwonko bw’umuntu mukuru bugira neurons zigera kuri miliyari 86, ndetse buri munsi hapfa iziri hagati y’ibihumbi 50-80, biturutse ku mpamvu zirimo inzoga nyinshi, ubusaza, umuhangayiko ukabije cyangwa uburwayi bwo kwibagirwa bufata ubwonko.

Iyo ubitse amakuru mashya mu bwonko, hiyubaka irindi huzanzira rishya, nka kwa kundi bongera ishami ry’inzira ku muhanda wari usanzwe warahanzwe.

Abashakashatsi bagaragaza ko ubwonko bwa muntu bufite ubushobozi bwo kubika amakuru kuva kuri 10TB ugera kuri 2.5PB kandi PB imwe ingana na 2.500.000GB

Mu buryo bworoshye byagereranywa no gufata amashusho acyeye ku rwego rwa HD asaga amasaha miliyoni 3 udahagaze. Aya niyo ashobora kuzuza ubwonko.

Hari benshi batekereza ko ibintu twibagirwa ubwonko buba bwabisibye, ariko ibi bitandukanye n’ukuri. Amakuru abikwa mu mahuzanzira y’uturemangingo twitwa neurons, bimwe mu bintu udakunda gukoresha buri munsi biba biri mu mahuzanzira ya kure, ariko ibyo ukenera cyangwa by’ingenzi bikaba bugufi, bityo kubyibuka bikoroha.

Niyo mpamvu amazina y’abana bawe, abavandimwe cyangwa abo mukorana ahora hafi, kurusha umuntu muheruka kwigana mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, amakuru ye abitse kure cyane kuyageraho byakugora kurusha abo muhora muhura buri gitondo, ibyo tubika kure ni nk’umuhanda utagikoreshwa utangira kumeramo ibyatsi, urasibama ariko bidasobanuye ko munsi y’ibyatsi tutahasanga wa muhanda wahanzwe.

Iyi niyo mpamvu isobanura impamvu bamwe uwababaza ibyo bakoze bafite imyaka ibiri bashobora kutabyibuka, ariko ntibisobanuye ko bitari mu bwonko bwabo, birabitse ariko bimeze nka wa muhanda wamezemo ibyatsi.

Ubushakashatsi busobanura ko ubwonko bw’umuntu bukoresha uburyo bwo kwibagirwa nk’uburyo bwo kwirinda ubwabwo, kubera ko uyu munsi uwaguha inzibutso zose kuva ku bintu wabonye ukiri mu nda, byagutwara umwanya munini gutekereza, kuko wajya uhera ku munsi wa mbere ubaho.

Iyo wibagiwe bituma ubwonko bukora vuba kuko budahura n’ibisitaza, bituma iby’agaciro biguma imbere bikaburinda kurengerwa n’amakuru adafite akamaro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages