00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese inyamaswa zifite ubushobozi bwo kumenya izo zifitanye isano?

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 25 November 2019 saa 09:42
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwinshi bwagiye bukorwa hagamijwe kumenya niba inyamaswa zigira ubushobozi bwo kuba zakubaka ubucuti hagati yazo ndetse niba zishobora kumenya umuryango mugari ziturukamo.

Iki kibazo gishingira ku kuba inyamaswa bitoroshye kuzitandukanya ugendeye ku isura ukaba wabasha gutandukanyaimparage imwe n’indi ugendeye ku isura nk’uko ku muntu byoroha.

Ibi bitera kwibaza niba inyamaswa yo ifite ubwo bushobozi bwo kuba yamenya nyina cyangwa barumuna bayo igihe zaba zimaze igihe kinini zitabana.

Ku muntu ubushobozi bwo kuba yamenya abo bafitanye isano bushingira ku kuba umuryango aturukamo ugira umwanya wo kumwereka umuryango mugari akomokamo, nawe kubera ubushobozi bwo kureba no kubika amakuru y’ibyamunyuze mu maso akabamenya gutyo.

Iyo ubu buryo bwo kureba budakora neza muntu ashobora kwifashisha uburyo bwo kumva ijwi cyangwa impumuro akabasha kumenya abo bafite icyo bapfana.

Umwarimu mu ishuri rikuru rya Eckerd muri Florida, Lauren Highfill, avuga ko kuba inyamaswa zabasha kumenya izo bifitanye isano rya hafi ari ingenzi nk’uko ikiremwamuntu na cyo kibikenera.

Ati “Kugira ubushobozi bwo kumenya uwo mu muryango wawe n’utari we ni ingenzi kandi mu bwoko bwose bw’inyamaswa, haba mu buryo bwo kurengerana no kurwananaho ndetse no kwirinda kubyarana hagati yanyu”.

Hagendewe ku ibyo Lauren yavuze birumvikana ko kubasha kumenya abo mu muryango ari ingenzi no ku nyamaswa.

Umushakashatsi muri kaminuza ya Chicago, Jill Mateo, avuga ko inyamaswa nyinshi zimenya ngenzi zazo zifashishije uburyo bwo kureba no kwihumuriza.

Ati “Inyamabere nyinshi zimenya imiryango n’inshuti zazo zifashishije uburyo bwo kureba no kwihumuriza nubwo izindi zishobora kwifashisha uburyo bw’ijwi. Inyamabere, inyoni, amafi bikoresha impumuro mu kumenya isano zifitanye”.

Mateo nyuma yo kumara imyaka 25 yiga ku myitwarire y’inkima, yasanze iz’ingore zigira umuco wo kuburira ngenzi zazo igihe hari indi nyamaswa iziteye ariko ibi zikabikora ziburira nyina, n’izo ziva inda imwe. Gusa icyamutangaje ni uko zibasha no kumenya izo biva inda imwe kuri Se gusa nubwo zaba zitarakuranye.

Mateo avuga ko kuba inkima zabasha kumenya abagize umuryango wazo kugeza kuri babyara bazo, bituruka ku kuba buri muryango w’inkima ugira impumuro yo ku mugongo no mu kanwa yihariye bigatuma zibasha kumenyana byihuse igihe hari icyo zipfana.

Iyi niyo mpamvu iyo inkima zihuye zibanza kwihumurizanya mu kanwa zikabikora zisa nk’izisomana.

Zimwe mu zindi nyamaswa Mateo yavuze ko zifite ubushobozi bwo kumenya ko zifite icyo zipfana kugeza ku gisekuru cya kure ni ifi zo mu bwoko bwa Dolphin, Inzovu, n’izo mu muryango w’inguge.

Ubushakashatsi bwerekana ko inyamaswa zishobora kumenya izo bifitanye isano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages