Iyi ndwara ihindura isura iyo igeze mu bana, kuko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, rigaragaza ko yica umwana umwe buri masegonda 30, n’abana 3000 buri munsi.
Umushakashatsi Rickard Ignell usanzwe ari umwalimu muri Kaminuza yo muri Suède yashatse gutanga umusanzu mu guhashya iyi ndwara, bituma akora ubushakashatsi bwibanze ku mwuka w’inkoko mu kwirukana imibu, ubushakashatsi bwe abukorera muri Ethiopia.
Ni igihugu nibura malariya igaragara ku baturage inshuro miliyoni eshanu ku mwaka, ndetse igahitana abatari bake.
Uyu mugabo usanzwe ari inzobere mu bumenyi mu by’ubuhinzi, yashakaga kureba uko imibu ibana n’ubundi bwoko bw’inyamaswa, yibaza niba hari inyamaswa zikundwa n’udukoko duto cyangwa niba hari izitwirukana.
Ignell yaje gusanga hari aho imibu yagiye iruma ihene, ahandi ikaruma intama, ariko mu igerageza nta hantu na hamwe umubu wigeze wegera inkoko.
Mu igerageza ryakomeje, abakorerabushake 6,706 bagerageje kurara mu nzitiramubu, itsinda ryakoraga ubushakashatsi rikagenda rishyira inkoko iri mu kantu kamanitse hafi y’uburiri, Ignell aza gutangaza ko basanze "inkoko kurara hafi y’umuntu bishobora kugabanya umubare w’imibu iri mu nzu.”
Mu bushakashatsi, ababukoreweho basabwe kurara mu nzu yatewemo imiti ifite umwuka w’inka, intama, ihene cyangwa inkoko, nyuma hasuzumwa uburyo imibu yageze muri ako gace.
Ignell ati “Ubwo umwuka wari umeze nk’uw’inkoko, mu nzu habayeho igabanuka ry’imibu hagati ya 90 na 95.” Gushyiramo inkoko nzima nabyo ngo basanze bishobora kugabanya imibu ku kigero cya 80%.
Umwe mu barimu mu kigo gikora ubushakashatsi kuri malariya, Johns Hopkins Malaria Research Institute, witwa Conor McMeniman, yavuze ko ari ibintu bitangaje ku buryo byerekana uburyo bushobora kwifashishwa mu guhashya imibu itera malariya.
Gusa ubu bushakashatsi bwagaragaje ko atari imibu yose yirukanwa n’inkoko, ariko birashoboka ko izi mpumuro zishobora gutangira kwifashishwa mu kwirukana imibu mu myaka iri imbere.
Malariya ihitana abantu basaga miliyoni buri mwaka, biganjemo abana bafite munsi y’imyaka itanu, barimo 90% baturuka munsi y’Ubutayu bwa Sahara.



















TANGA IGITEKEREZO