Nta bushakashatsi bwakozwe mu Rwanda ngo hagaragazwe niba koko abakobwa baminuje kandi bafite amafaranga bakunze kugumirwa , ariko mu biganiro by’abantu ku giti cyabo hari abemeza ko ibi bishobora kuba ari ukuri, abandi bakabihakana.

Ibitekerezo byatanzwe n’abantu bari mu bice bitandukanye hifashishijwe urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp, hari abashimangiye ko kuminuza no kugira amafaranga ku mukobwa bishobora gutuma agumirwa.

Umwe mu basore yagize ati “Narangije kwiga icyiciro cya mbere cya kaminuza, mfite n’akazi gaciriritse. Ngaho rero mbwira ukuntu nzajya kwisumbukuruza ngo ndarambagiza umukobwa wifitiye icyiciro cya kabiri cya kaminuza ufite n’akazi kamuhemba mu mamiliyoni? Kwiga cyane ku mukobwa no kugira cash bituma abasore tumutinya bikamuviramo kugumirwa.”

Undi musore nawe ati “Waba ugenda muri twegerane umukobwa yifitiye RV4 yaranaminuje ukikora ngo ugiye kumurambagiza? Waba ujyanye iki ubwo? Bariya bakobwa turabatinya niyo mpamvu usanga abenshi baragumiwe.”

“Kugumirwa no kwiga ukaminuza ntaho bihuriye”

Hari abahakana bivuye inyuma ndetse bagatanga ingero z’abasore bagiye bashakana n’abakobwa baminuje kandi bafite ubutunzi bo badafite.

Hari uwagize ati “Byose biterwa n’imyumvire y’umusore, niba wifitiye icyizere kandi uzi gutereta nta kabuza umukobwa uko yaba ameze kose arakwemera kabone n’iyo yaba ari ruharwa mu kubenga.”

Undi ati “Amashuri yaba yarize yose n’amafaranga yaba afite yose ntibyatuma abenga umusore keretse atamukunze. Ahubwo ikibazo abasore dufite ni ukwitinya.”

Nta myaka fatizo umuntu yaheraho avuga ko umukobwa yagumiwe, nta n’impamvu zifatika zagaragazwa zatuma umuntu ashimangira ko arizo nyirabayazana wo kugumirwa k’umukobwa, ariko kandi iyo umukobwa agize hejuru y’imyaka 35 usanga aribwo atangira guhabwa urw’amenyo ngo yaragumiwe kubera impamvu izi n’izi.