00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Espagne: Umwana w’imyaka 3 yateje impagarara kubera kunywa itabi n’inzoga

Yanditswe na

Habyarimana Froduard

Kuya 20 October 2015 saa 02:46
Yasuwe :

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo mu gihugu cya Espagne hagaragaye amafoto y’umwaka wo mu kigero cy’imyaka itatu wafotowe ari kunywa inzoga ndetse akanasoma ku itabi mu ruhame.

Uyu mwana w’umuhungu yafashwe amashusho yicaye ku bibero by’umwe mu bagabo bikekwa ko yaba ari se umubyara ari kumwe nundi mugabo wabafashaga mu gufotora uyu mwana ari kwirenza ikirahure kirimo inzoga nyuma akaza guhabwa isegereti y’itabi ngo anywe.

Ku ifoto yagaragaye kuri facebook yari aherekejwe n’amagambo yiswe ayo gushinyagura aho yagira ati ”iki nicyo kuba umugabo bisobanuye.” Aya magambo yatangajwe n’umugabo bikekwa ko yaba akomoka muri Roumania yaje kwibazwaho na benshi.

Inkuru ya Dailymail ivuga ko kugeza ubu bamwe mu babyeyi batangiye no gusaba inzego zibishinzwe ko hajya habanza gukorwa ibizamini hakarebwa niba abashaka kubyara abana baba babifitiye ubushobozi cyane cyane mu kwitwararika.

Umwe mu babyeyi bazwi ku mazina ya Mihaela Stanciu yagize ati “hagomba gukorwa ibizamini kuri buri wese wifuza kubyara umwana. Yatsindwa ntiwemererwe kubyara.

Bitari ibyo Isi yasigarana ababyeyi n’abana bateye gutya gusa.” Mugenzi we ukomoka muri Rumaniya uzwi ku mazina ya Doina Dicu we yahise asaba ko aba babyeyi bakwamburwa uburenganzira kuri uyu mwana.” Uyu mugabo agomba gutakaza uburenganzira kuri uyu mwana. Abashizwe kwita ku burenganzira bw’umwana bagomba kugira icyo bakora”

Kugeza ubu ni ubwo hakomeje gukorwa ikangurambaga binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ngo aba bagabo batabwe muri yombi, ntiharamenyekana umwirondoro nyawo waba bagabo bikekwa ko bakomoka muri Rumaniya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages