00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwana wajyanywe i Burayi mu ivarisi yabonye nyina

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 11 June 2015 saa 01:20
Yasuwe :

Umwana w’imyaka 8 ukomoka muri Cote d’Ivoire yahujwe na nyina nyuma yo gufatirwa mu butayu bwa Ceuta muri Espagne avanywe muri Maroc bamwinjije bamutwaye mu ivalisi.

AFP itangaza ko Adou Ouattara w’imyaka umunani yavuze ko yari yatwawe ahantu hateye ubwoba mu ivarisi itari ifite n’ahantu ho guhumekera.

Hashize ukwezi kumwe uyu mwana afatiwe muri ako gace, akaba yarabanje gupimwa ADN kugira ngo bazabone uko bamuhuza na nyina utuye mu buryo bwemewe n’amategeko mu birwa bya Canaries muri icyo gihugu cya Espagne.

Uwo mwana yatahuwe na Security Scanner, ubwo yinjizwaga bamutwaye mu ivarisi

Uyu mwana yabonywe hakoreshejwe scanner icyuma kireba ibiri imbere mu gikapu cyangwa mu masanduka hatagombye gufungurwa, ni mwene Maria Antonia Palomo.

Uwo mubyeyi agikubita amaso umwana we, yabanje kurira maze aravuga ati “Uyu ni umunsi mwiza", agorwa no kugira icyo yongeraho.

Se w’uyu mwana yatawe muri yombi kuko akekwa kuba yaragize uruhare muri icyo gikorwa cyo kuba yazana uwo mwana gutura muri Espagne mu buryo butemewe n’amategeko dore ko na we ari ho atuye.

Byari ibyishimo bikabije ubwo uwo mwana yahuraga na nyina

Se w’uyu mwana yatangaje ko yagerageje kuzana umwana we mu buryo bwemewe n’amategeko ariko akabura amafaranga asabwa n’itegeko, akabyihorera.

Yahakanye ko atari azi umugambi wo kuzana umwana mu ivarisi kuko nyuma yo kubura amafaranga yo kumuzana mu buryo bwemewe n’amategeko yabyihoreye.

Inzego z’ubutegetsi muri Espagne zahaye umwaka umwe uwo mwana wo kuba ari muri Espagne akazabona gusubizwa mu gihugu cye.

Kuba uyu mwana yaratwawe mu ivarisi ngo byerekanye inzira zigoye abimukira bakora bajya gutura muri Espange banyuze mu buyatu bwa Ceuta na Melilla

Uwo mwana yatahuwe mu ivarisi yasinziririyemo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages