Nubwo ubu ari uburyo bwajyaga bugoboka benshi bakaba bamenyesha imiryango yabo aho bageze, FBI yamaze gutanga umuburo maze imenyesha ko abantu bakwiye kujya birinda gucomeka telefoni zabo kuri ‘chargeurs’ ziba zarashyizwe ahantu rusange.
Mu cyumweru gishize ni bwo Ibiro bya FBI mu mujyi wa Denver, biherereye hafi y’ikibuga cy’indege kigezweho, byasohoye itangazo biburira abantu ko badakwiye kujya bacomeka telefoni bifashishije ‘chargeurs’ zishyirwa mu myanya rusange yabugenewe haba ku bibuga by’indege, kuri za hoteli, mu maguriro manini n’ahandi hagenewe gukoreshwa n’abantu benshi.
Impamvu yagaragajwe nk’iteye inkeke ikanatera FBI kubuza abantu kujya bacomeka kuri izo ‘chargeurs’, ni uko hari abagizi ba nabi bamaze kubona amayeri yo kwifashisha izo ‘chargeurs’, bakabasha kwiba amakuru n’ibindi by’ingenzi biri muri telefoni y’uwazifashishije, aho bashobora no gushyira za virus muri icyo gikoresho bakanashyiramo software ibafasha kugenzura ibikorwa ugikoresha.
FBI yagiriye abantu inama yo kujya bitwaza chargeurs na USB byabo bwite, bakaba ari byo biyambaza aho bagaragaje ko ubwo buryo bw’abagizi ba nabi, bafite ubushobozi bwo kubukoresha mu gihe waba wabashije gukoresha Wi-Fi y’aho hantu ndetse no mu gihe utigeze uyikoresha.
Frommers yatangaje ko iki cyongeye kuba ikindi kintu gihangayikishije cyiyongera mu bijyanye n’ibitero by’ikoranabuhanga bisanzwe bitoroheye Isi muri iki gihe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!