Sanna Marin w’imyaka 36 yatangaje ko atazemera ko asuzumwa ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kubera ko abizi neza ko ntabyo afata.
Mu mashusho yuzuyemo abakobwa n’abagore bagenzi be, Sanna Marin agaragara yizihiwe ari kubyina. Muri ayo mashusho hari amajwi yumvikana avugira ku ruhande umwe avuga ijambo ‘cacaine’, kimwe mu biyobyabwenge bikomeye.
Ayo mashusho amaze kujya hanze, benshi mu baturage ba Finland bariye karungu basabira Sanna Marin kujya gupimwa kugira ngo harebwe niba adakoresha ibiyobyabwenge.
Kuri uyu wa Kane Minisitiri w’Intebe Marin yabwiye abanyamakuru ko ababajwe n’ibyabaye.
Ati “Nababajwe no kuba ariya mashusho yaragiye hanze. Nari ndi kumwe n’inshuti zanjye twagiye kwishimisha, tubyina tunaririmba mu buryo budasanzwe.”
Yavuze ko nta kosa yumva yakoze ahubwo agashinja abafashe ayo mashusho n’abayashyize hanze, kuba baramwinjiriye mu buzima bwite. Yavuze ko nta mpamvu yo gupimwa ibiyobyabwenge kuko ntabyo akoresha, ahubwo ashimangira ko ayo mashusho yafashwe mu minsi ishize yasoje akazi, bari mu tubari two mu murwa mukuru Helsinki.
Depite Mikko Karna ni umwe mu basabye ko Minisitiri w’Intebe Marin afatwa ibizamini bakamenya niba adakoresha ibiyobyabwenge kandi ibyavuyemo bigatangarizwa rubanda.
Si ubwa mbere Marin avuzweho gukunda ibirori bitavugwaho rumwe kuko umwaka ushize we n’umugabo we bagiye kwinezeza, nyuma y’aho umwe mu bagize Guverinoma yari amaze gusangwamo Covid-19. Bamwe bibajije impamvu atagiye mu kato kandi uwasanzwemo Covid-19 bari bamaze iminsi bahura.





Ibitekerezo 0