Urwego rushinzwe ubutabazi muri Helsinki rwavuze ko uwo munuko uri kumvikana mu bilometero 60 uturutse ku nkombe y’amajyepfo ya Finland kandi ko wumvikana nk’ikinyabutabire cya Sulphur cyangwa icyitwa rubber cyatwitswe.
Iki kigo cyanditse ku rukuta rwa X kiti “Muri Helsinki na Uusimaa mu kirere hagiye humvikana umunuko udasanzwe. Urwego rushinzwe ubutabazi n’izindi nzego zirimo gukora iperereza kuri iki kibazo.”
Gusa icyo kigo cyatangaje ko amakuru aturuka mu rwego rushinzwe ubumenyi bw’ikirere avuga ko uwo munuko nta ngaruka zindi ufite ku buzima, gusa ko iperereza rigikomeje kuri iki kibazo.
Ku ruhande rw’u Burusiya naho ibinyamakuru byaho byatangaje ko abaturage bo mu Mujyi wa Saint Petersburg wegeranye na Finland, bumvikanye binubira umunuko umeze nk’uwa gaze, amashu yaboze cyangwa ikinyabutabire cyatwitswe.
Inzego zitandukanye mu Burusiya zo zavuze ko nta kintu kidasanzwe zari zabasha kuvumbura kuri uwo munuko kirenze ihumana risanzwe ry’ikrere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!