00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Finland n’u Burusiya byugarijwe n’umunuko udasanzwe

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 31 March 2024 saa 10:12
Yasuwe :

Ku Cyumweru tariki 31 Werurwe, umunuko udasanzwe utaramenyekana icyawuteye wumvikanye mu bice bikikije Umurwa Mukuru wa Finland, Helsinki, aho biri kuvugwa ko uri guturuka mu Burusiya bihana imbibi.

Urwego rushinzwe ubutabazi muri Helsinki rwavuze ko uwo munuko uri kumvikana mu bilometero 60 uturutse ku nkombe y’amajyepfo ya Finland kandi ko wumvikana nk’ikinyabutabire cya Sulphur cyangwa icyitwa rubber cyatwitswe.

Iki kigo cyanditse ku rukuta rwa X kiti “Muri Helsinki na Uusimaa mu kirere hagiye humvikana umunuko udasanzwe. Urwego rushinzwe ubutabazi n’izindi nzego zirimo gukora iperereza kuri iki kibazo.”

Gusa icyo kigo cyatangaje ko amakuru aturuka mu rwego rushinzwe ubumenyi bw’ikirere avuga ko uwo munuko nta ngaruka zindi ufite ku buzima, gusa ko iperereza rigikomeje kuri iki kibazo.

Ku ruhande rw’u Burusiya naho ibinyamakuru byaho byatangaje ko abaturage bo mu Mujyi wa Saint Petersburg wegeranye na Finland, bumvikanye binubira umunuko umeze nk’uwa gaze, amashu yaboze cyangwa ikinyabutabire cyatwitswe.

Inzego zitandukanye mu Burusiya zo zavuze ko nta kintu kidasanzwe zari zabasha kuvumbura kuri uwo munuko kirenze ihumana risanzwe ry’ikrere.

Umurwa Mukuru wa Finland, Helsinki, wugarijwe n’umunuko watangiye kumvikana kuri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages