Mu Mujyi wa Kigali, abokora umwuga w’uburaya bazwi mu duce tw’ahitwa Mumigina,Sodoma, Matimba n’ahandi, usanga indaya ziciririkanya igiciro n’abagabo cyangwa abasore, ndetse hari ubwo usanga bakatuzanya mu gihe umwe muri bo atanyuzwe n’igiciro cyemejwe.
Ikitari kimenyerewe muri ibyo, ni aho mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, aho bita i Batsinda, abagore n’abakobwa bagurisha imibiri yabo ku mafaranga 500 mu masaha ya nijoro, bakora icyo bise poromosiyo (Promotion) bakagarura amafaranga 300 umukiriya waje abagana.
Muri aka gace bivugwa ko karimo gutera imbere cyane mu Karere ka Gasabo, haravugwa ubwiyongere bw’abagore n’abakobwa bacuruza imibiri yabo, ndeste abahatuye babwiye TV1 ko n’ubwo hagaragara nk’igice cy’icyaro, hari uburaya bita ko bukabije. Umwe mu baturage ati “Indaya zirahari cyane, ubusanzwe bakorera amafaranga 500 ku ituru, ariko mu masaha ya nijoro bagarura amafaranga 300.”
Abo baturage bakomeza ko indaya zo muri aka gace, ziyongera cyane mu masaha ya nimugoroba, ariko no ku manywa ziba zihari mu tubari.
Igiteye impungenge abatuye Batsinda, ngo ni ihenda ry’udukingirizo mu masaha ya nijoro, kubera ubwinshi bw’abadushaka, aho agapaki ubusanzwe kagura amafaranga 100, nijoro kagura amafaranga 500.



















TANGA IGITEKEREZO