Kagenzi Donath na Umuhoza Sandrine basezeranye imbere y’amategeko,nyuma y’imyaka irindwi bari bamaze bakundana.
Aba bageni baganiriye na TV1 bayibwiye ko bamaze igihe bakundana kandi ko bafashe umwanzuro wo gusezerana imbere y’amategeko kuko ari na bo ari abantu nk’abandi.
Umuhoza yavuze ko “Abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ni kimwe nk’umuntu wese, nanjye nari mfite icyifuzo cyo kugira ngo mbone umuntu dukundana.”
Ubwo Kagenzi Donath yagiraga imyaka ibiri y’amavuko ni bwo yafashwe n’indwara ya Mugiga akaba ari yo yamuteye ubumuga bwo kutavuga no kutumva.
Nyuma yo kugira ubwo bumuga, umuryango we wagerageje kumuvuza ariko ntibyakunda, gusa bahitamo gukomeza kumurera nk’abandi bana bari bafite bituma akura yisanzuye.
Abagize umuryango wa Kagenzi bavuga ko ubwo yabagezagaho icyifuzo cy’uko agiye gukora ubukwe, bishimiye uwo mwanzuro ndetse bamwizeza ubufasha bwose yakenera.
Kayigi Omar ukora umwuga wo gusemura indimi z’amarenga yavuze ko kuba aba bageni bafashe umwanzuro wo gusezerana imbere y’amategeko ari intambwe ikomeye kubera ko ubundi iyo abantu bose bafite ubu bumuga bakagerageza kujya gusezerana bakunze guhura n’imbogamizi nyinshi.
Ati “Ku miryango cyangwa inshuti zabo baba bafite ibintu byinshi bari kwibaza, ngo ese niba bose batavuga bazabaho bate? Nihagira ubasura bazamuganiriza gute? Nibabyara abana bazabarera bate? Ndetse n’ibindi bibazo bituma babwira umwe muri bo ngo bitware gake uzashake udafite ubwo bumuga bwo kutumva no kutavuga.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!