George Dawson-Ahmoah wo muri Diyosezi ya Koforidua yabwiye BBC ko bateganya no guhumuriza abo bakobwa basomwe n’uwo mushumba.
Ku mbuga nkoranyambaga muri icyo gihugu hamaze iminsi zikwirakwizwaho amashusho y’uwo mushumba ahamagara abakobwa batatu ku ruhimbi, bamugera imbere bagakuramo udupfukamunwa twabo akabasoma.
Mu gihe yabasomaga, mu rusengero abandi banyeshuri bari bitabiriye ni ko bakomaga amashyi.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga babyamaganiye kure, bavuga ko bidakwiriye ku muntu wihaye Imana imbere y’abanyeshuri.
Itorero Angilikani muri icyo gihugu ryatangaje ko uwo mushumba azahanwa hakurikijwe amahame n’amabwiriza agenga itorero.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!