Iyi nka yabyaye kuri uyu wa Gatanu ni iy’umuturage witwa Twizeyimana Jean Baptiste utuye mu mudugudu wa Gatare.
Uyu muturage yagize ati “Ifite amaguru umunani aragaragara, imirizo ni ibiri ndetse ibihimba by’inyuma nabyo ni bibiri, uretse ko hagaragara umutwe umwe. Nyina yazibyaye byagombye ko bayibaga, gusa Veterineri wayibyaje yansobanuriye ko biterwa n’ukuremwa kwazo mu gihe ziba zikiri urusoro mu nda.”
Uyu mugabo yavuze ko asanzwe ari umworozi, gusa ngo ni ubwa mbere yari ahuye n’ibintu nk’ibi.
Umuganga w’’amatungo Tuyishimire Valens wabyaje iyi nka, yavuze ko byagoranye kubyaza iyi nka kubera ko iyayo iremwe mu buryo budasanzwe.
Yavuze ko kuvuka inka iteye gutyo bidasanzwe gusa yemeza ko bishoboka bitewe n’uturemangingo tuba twakuze mu buryo butameze neza.
Tuyishimire yavuze ko ari ubwa mbere abyaje inka ikaza iteye gutyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!