00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi: Uwashatse abagore umunani 8 asanga kutabyara ari ‘uguhemukira Imana’

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 12 November 2014 saa 11:31
Yasuwe :

Martin Gatabarwa ufite imyaka 96 n’abagore umunani utuye mu gasanteri ka Rusambya mu karere ka Gicumbi asanga gushaka umugore umwe ari ukwihemukira kandi kutabyara benshi ari ukwica igihango cy’Imana yavuze ngo “Nimwororoke mugwire.”
Yari umukungu ufite amasambu manini, maze mu kwagura umuryango we no kwinezeza muri ubwo butunzi bwe ashakamo abagore umunani, buri wese amugenera aho gutura.
Rwagati mu bana be 49, umukambwe Gatabarwa avuga ko yishimira kuba ari umwe mu baciye agahigo ko (…)

Martin Gatabarwa ufite imyaka 96 n’abagore umunani utuye mu gasanteri ka Rusambya mu karere ka Gicumbi asanga gushaka umugore umwe ari ukwihemukira kandi kutabyara benshi ari ukwica igihango cy’Imana yavuze ngo “Nimwororoke mugwire.”

Yari umukungu ufite amasambu manini, maze mu kwagura umuryango we no kwinezeza muri ubwo butunzi bwe ashakamo abagore umunani, buri wese amugenera aho gutura.

Rwagati mu bana be 49, umukambwe Gatabarwa avuga ko yishimira kuba ari umwe mu baciye agahigo ko gushaka abagore benshi mu Rwanda, akemeza ko bitanga ishusho nyayo y’ubutunzi bwe.

Umwe mu bagore be yitabye Imana, undi baratandukana, ubu asigaranye abagore batandatu. Undi umwe mu bo basigaranye avuga ko atakimukunda kuko atakimwitaho.

Abo bagore be uko ari umunani ni (1) Buhinja, (2) Rusi Nzamuguririsuka, (3) Rusi Mukakayonde, (4) Mutashamaje Speciose, (5) Murorunkwere, (6) Mutegarugori, (7) Bwerere na (8) Barengayabo.

Buri mugore Gatabarwa yagiye amwubakira inzu, akamugenera umurima n’ibizamutunga we n’abana be, kandi bose baraturanye ndetse baragenderana.
Gushaka abagore benshi, si ibyamugwiririye, Gatabarwa yagiye azana umwe umwe, uwa mbere akamuzaniraho uwa kabiri, uwa kabiri nawe akamuzaniraho uwa gatatu bitabaye ngombwa ko bashwana ahubwo kugira ngo agere ku ntego yari yarihaye.

Agira ati “Numvaga byari mu ntego yanjye bwite, ngashaka umwe twamarana igihe nkaza ngashaka undi, nkamuzana nkamusangisha wa wundi.”

Mu 1953 nibwo yashatse umugore we wa mbere, agenda azana abandi nuko mu 1973 asezerana mu mategako n’umwe muri aba bagore.

Gatabarwa avuga ko yakomwe mu nkokora n’ubukene, kuko yifuzaga kugira abagore nawe ubwe atazi umubare.

Ati “Ni uko nshaje [akubite agatwenge], mfite ubushobozi n’ubu nabikora, kuko ufite ubushobozi gutunga abagore benshi si bibi, uretse ko ubushobozi bubura bukaba buke mugashwana ugasanga bitagenda neza.”

Guharika aba abagore avuga ko byari ukwagura umuryango we. Nubwo ageze mu zabukuru, yibuka ibihe byiza yagiranye n’abagore be akumva ntacyo umutima umushinja.
Ati” Ubu ntabwo nkigenda muri izo ngo kubera gusaza burundu, nari meze nezaiyo nabonaga nshaka kwinjira mu buriri bw’uriya madamu, naramubwiraga ngo “mu kanya ndaje” nkinjira muri iyo nzu nkararamo nashaka nkamara gatatu, yewe na gatanu, nkongera ngafata uwundi mugambi nkazakomeza kujya no ku wundi gutyo gutyo kandi nabo bari barabimenyereye ntibyabateraga impungenge nta n’amahane bagiraga”.

“Nazanaga umugore ari umukobwa, nkamushyira mu rugo abakeba bakamwakira, nta mashyari; amashyari akabije ya ba mukeba agaragaye muri iyi myaka ya vuba cyane cyane kubera kubura kw’amafaranga, ubutaka n’imitungo.”

Umwe mu bagore be, Rusi Nzamuguririsuka asanga nta mpamvu n’imwe yari gutuma atera amahane cyangwa ngo agirire ishyari bagenzi be.

“Nabonaga gutera amahane nkabona ntabishoboye, none se ko watera amahane wenda we ari umwe aguharitse akaba yarazanaga benshi, ubwo se nateraga amahane y’iki? Naremeraga ibyo avuze nkemera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages