00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gigi Hadid arembejwe n’imbeba mu nzu ye

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 17 December 2024 saa 02:39
Yasuwe :

Umunyamideli Jelena Noura ’Gigi Hadid’ uri mu banyamideli bagezweho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahishuye ko arembejwe n’imbeba nyinshi ziri mu nzu ye iherereye muri Leta ya New York ku buryo byatumye atangira gusenya kugira ngo yubake bushya.

Gigi Hadid azwiho kwamamariza inzu z’imideli zikomeye ku Isi akanifashishwa mu ndirimbo z’abahanzi. Mu 2016 yabaye umunyamideli wa mbere ku Isi winjiza amafaranga menshi.

Nyamara nubwo abayeho mu buzima buhenze no mu nzu z’akataraboneka, yahishuye ko na we ahura n’ibibazo nk’iby’abandi bose, kandi ko kimwe n’abandi batuye muri New York, yugarijwe n’imbeba.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Architectural Digest, yagize ati “Inzu mfite i New York iri gusanwa kuko hari aho twari twayisenye kubera ikibazo cy’imbeba zanteye mu nzu.”

Gigi Hadid yakomeje ati “Kongera kuyivugurura bundi bushya ni wo muti wo kurwanya imbeba twabonye kuko uko yari yubatse ntibyatumaga mbasha kuzirwanya.”

Uyu munyamideli atangaje ko yarembejwe n’imbeba nyuma y’aho muri Nyakanga 2024 byari byatangajwe ko mu mujyi wa New York hari imbeba zigera kuri miliyoni eshatu.

Inzu ya Gigi Hadid iri kuvugururwa bitewe n'imbeba
Yatangaje ko ubuzima abaturage basanzwe babamo na we abubamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages