Mu murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge, umugabo Byago yahuye n’uruva gusenya, ubwo yari afashwe ku ngufu n’umugabo mugenzi yari agiye kumubaza ibijyanye na gahunda y’akazi ngo yari yamwemereye. Amazina dukoresha muri iyi nkuru si ayabo bwite.
Ibi byabaye ku wa 4 Nyakanga, mu ma saa yine z’ijoro ubwo Byago yajyaga kureba uwitwa Mutinganyi iwe aho atuye mu murenge wa Kimisagara, kubera gahunda y’akazi bari bafitanye.
Nk’uko Byago ufite imyaka 27 y’amavuko yatangarije IGIHE yagize ati “njye nahuye na we bwa mbere mu kabari, ambwira ko yanyikundiye, angurira inzoga turasangira ndetse ambaza niba mfite akazi mubwira ko ntako, anyizeza kuzakanshakira. Gusa ku wa Gatatu gatatu yambwiye ko kabonetse ansaba kuzamusura akambwira uko kazajya gakorwa.”
Byago yakomeje avuga ko icyamutunguye ari uko asura uwo mugabo Mutinganyi aho atuye ku Kimisagara, yasanze yirembeje yambaye agakabutura k’imbere gusa amubwira ko yarwaye ari yo mpamvu yigumiye mu cyumba adashaka kujya mu ruganiriro ndetse amusaba ko yahamusanga.
Byago yagize ati “uyu mugabo njya mu cyumba cye nasanze ari kureba Filime atangira kumbwira uburyo ankunda ndetse numva atangiye kunkorakora, ashakisha imoko y’ibere. Ntangira kumwibazaho ku buryo nahise nikanga cyane, mubaza icyo ashaka arambwira ngo yankunze arifuza y’uko musoma akampa ikintu cyose nshaka.”
Yarakomeje atangariza IGIHE ko yari azi ko abantu babeshya ko hari abaryamana bahuje ibitsina, ariko akimara kumva uwo mugabo uburyo yavugaga ko yamukunze cyane, yabona n’uburyo yahindutse ariko amusaba ko amukora ku gitsina, yahise agira agira ubwoba cyane, amubwira ko agiye kwitabaza polisi kandi natinda gukingura inzu ye avuza induru abaturanyi bose bakaza.
Akomeza avuga ko yahise abona uwo mugabo agize ubwoba bwinshi ahita amusaba imbabazi ndetse amuha amafaranga ibihumbi 20 yise itike ngo no kugira ngo yihanganire ibyo yari amukoreye kuko atari we wabyiteye.
Byago yarangije asaba bagenzi be bose b’urubyiruko kwigengesera bakareka kwiezera buri muntu wese kuko hari abantu biyemeje gutanga amafaranga yabo bayobya abandi.
Twabibutsa ko amazina twakoresheje muri iyi nkuru atari ayabo bwite, kubera impamvu badutangarije zituma atagaragazwa.



















TANGA IGITEKEREZO