Ni uburyo bugamije kurinda abakoresha izi telefoni n’amakuru yabo, abashimusi bo ku ikoranabuhanga bifashisha izi porogaramu bagambiriye kubiba amakuru.

Ku Isi, 57% by’abantu bakuru bibasiwe n’ibitero bya ba rushimusi ku ikoranabuhanga mu 2025, kenshi binyuze mu guhamagarwa kuri telefoni bagashishikarizwa gushyira porogaramu zishobora kubateza ibibazo cyangwa zitizewe muri telefoni zabo.

Ubu buryo bushya buzajya buha rugari ababyifuza gukura porogaramu ahandi hose bashaka, kandi bikorwe mu buryo bitorohera ba rushimusi kubafatirana ngo bibe amakuru yabo cyangwa binjirirwe.

Kugira ngo umuntu ashyire muri telefoni ye porogaramu itakuwe kuri Play Store, azajya abanza yemeze muri telefoni uburyo bwakorewe abakora porogaramu [developer mode].

Hanyuma azajya ahita abazwa niba hari umuntu uri kumubwira ibyo agomba gukora, niba ari byo asabwe kuzimya telefoni kugira ngo niba hari ushaka kumwinjirira mu gihe ashyira programu nshya muri telefoni ateshwe.

Nyuma hazajya habaho umunsi umwe wo gutegereza. Kubera ko abatekamutwe bakunze gukoresha uburyo bwo kwihutisha abantu ngo badatekereza neza mu gihe gito, iki gihe cyo gutegereza kizajya giha abantu umwanya wo kubanza gufata icyemezo gikwiye.

Nyuma y'icyo gihe cyo gutegereza, nyiri telefoni azajya asabwa kwemeza amahitamo ye, aho azajya aba afite uburyo bwo kwemerera porogaramu yavuye hanze ya Play Store gukora iminsi irindwi cyangwa kuguma muri telefoni ye burundu.

Ku rundi ruhande Google itanga konti z'ubuntu ku banyeshuri ndetse n'abakunda gukora porogaramu batagambiriye inyungu [hobbyists] kugira ngo basangize porogaramu zabo abantu bagera kuri 20 bakazikoresha nta mafaranga bishyuye.

Ubu buryo bushya bushyizwe hanze nyuma y’irangira ry’urubanza rwa Google na Epic Games, rwasize Google igabanyije komisiyo yayo kuri Play Store igera kuri 20%, hakiyongeraho na 5% mu gihe abakora porogaramu bahisemo gukoresha uburyo bwa Google bwo kwishyuza [Google billing systems].

Google  yashyizeho uburyo bushya bwo gushyira porogaramu muri mudasobwa zitavuye kuri Play Store
Google yashyizeho uburyo bushya bwo gushyira porogaramu muri mudasobwa zitavuye kuri Play Store