Abantu baciririye imbwa mu ngo zabo, abafite ifarasi kimwe n’utundi tunyamaswa duto dushobora kubana n’abantu mu ngo, bazi ukuntu bibatera umunezero ku buryo ari n’ibintu bishobora gufasha umuntu mu gukira ihungabana, kwigunga no kugira agahinda gakabije maze akiyumva neza.
Ikigo gishinzwe gukumira Indwara muri Amerika (CDC) gishimangira ko gucirira imbwa no korora utundi tunyamaswa two mu rugo nk’ipusi bifasha cyane ubigize by’umwihariko ku buzima bwe bwo mu mutwe aho ashobora gukira umujagararo, umuhangayiko ndetse n’ubundi burwayi bubushingiyeho.
Ubushakashatsi bwasohotse mu 2019 mu Kinyamakuru American Heart Association bwagaragaje ko mu bantu barama igihe kirekire abenshi bakunze kuba baraciririye imbwa, ndetse bunagaragaza ko bifasha mu kugabanya ibyago by’ibitera impfu ku rugero rwa 24% ugereranyije n’uko bigendekera abantu baba batoroye ayo matungo.
Ni ubushakashatsi bwayobowe na Caroline K. Kramer, aho we kimwe n’itsinda bafatanyije bavuga ko ukwiye guhita wisubiza uti "YEGO" mu gihe cyose wakwibaza niba gucirira imbwa byagufasha kwiyongerera igihe cyawe cy’uburame.
Ubushakashatsi bwa vuba bugaragaza ko imbwa zishobora gufasha umuntu mu mikorere myiza y’umutima we, cyane cyane binaciye mu kanya runaka ashobora gufata akina na yo ndetse bikaba byanamuzamura ku rugero rw’imibanire ye n’abandi.
Visi perezida w’Ikigo cya Bond gikora Ubushakashatsi ku nyamaswa zishobora kubana n’abantu (HABRI), Lindsey Braun, yavuze ko "ubushakashatsi bushingiye kuri siyansi bwerekanye ko uburyo umuntu abanyemo n’inyamaswa runaka, bishobora kugira uruhare mu marangamutima ye, imitekerereze, ubuzima bwe bw’inyuma ku mubiri ndetse no kumugabanyiriza umuvuduko w’amaraso."
Yongeye ko inyungu nyinshi zo kubana n’izo nyamaswa, zihishe mu kugira ubuzima bwiza bw’igihe kirerekire umuntu akaramba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!